• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Ababyeyi biyambaje urukiko, barega umuhungu wabo n’umukazana ko banze kubabyarira Umwuzukuru

Umwanditsi
May 15, 2022

Umugabo n’Umugore we mu Gihugu cy’Ubuhinde, bareze mu rukiko Umuhungu wabo ndetse n’Umugore we(umukazana), babaziza ko banze kubabyarira Umwuzukuru nyuma y’imyaka 6 bashakanye. Barasaba kubyarirwa Umwuzukuru mu gihe kitarenze umwaka, cyangwa se uyu muhungu wabo agasubiza amafaranga asaga Miliyoni 650 z’amanyarwanda Ababyeyi bamutanzeho yiga.

Sanjeev na Sadhana Prasad, b’imyaka 61 na 57, bavuga ko bakoresheje ubushobozi bwabo bwose mu kurera umuhungu wabo, bamurihira amashuri yo gutwara indege, bamukoreshereza ubukwe bwiza ndetse n’ikiruhuko cy’ubugeni( Lune de miel/honeymoon) bishyuye.

Ubu rero, Ababyeyi bavuga ko igihe kigeze ko uyu muhungu wabo abishyura, aho we ndetse n’umukazana basabwa kubabyarira umwuzukuru mu gihe cy’umwaka umwe gusa cyangwa se bakabishyura amafaranga angana na miliyoni 50 z’ amarupiya (roupies/rupees, amafaranga akoreshwa mu Buhindi), ni ukuvuga 650.000 y’amadolari y’abanyamerika cyangwa se asaga Miliyoni 650 mu mafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo uyu muryango mushyashya utaragira icyo uvuga kuri ibi ababyeyi bavuga, urwandiko Ababyeyi bandikiye urukiko rurerekana ko imigenderanire hagati y’umuryango wa Prasad n’uw’umuhungu wabo atari myiza.

Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Sadhana Prasad avuga ko kubona umuhungu we n’umukazana baranze kubyara abana byabakururiye” kuvugwa muri rubandai”, akavuga ko ari “ubugome bwo mu mutwe”.

Nyina w’uyu muhungu ati:” Nta kundi twagira atari ukugana ubutabera. Twaragerageje kuganira nabo ariko igihe cyose tuvuze ikibazo cy’abuzukuru, bahita bagerageza kugikwepa. Impamvu yabo yo kutabyara isobanura ko izina ry’umuryango wacu rishobora kuzimangana“.

Umugabo we( Se w’Umuhungu) nawe ati: “Turababaye cyane. Turashaje. Dushaka kuba ba sekuru na nyirakuru. Turifuza no kubarerera abana. Abuzukuru bazana umunezero ku bantu, ariko twebwe uwo munezero ntawo dufite”.

Urubanza rw’ababyeyi bajyanye abana babo mu rukiko kubera batababyariye abuzukuru rushobora kuba ari akataraboneka, ariko nk’uko benshi bashobora kubivuga, kubyara umwana ni nk’uko atari ingingo ifatwa ku gushaka kw’abubakanye.

Bose, kuva ku babyeyi, ba sebukwe na ba Nyirakuru gushyika mu miryango ya hafi n’iyakure ndetse no mu baturanyi cyangwa rubanda, bafitemo ijambo, kandi imiryango itangira kubasaba kubyara hakiri kare bataranamenyera urugo.

Umuhanga mu by’imibereho y’abantu Prof AR Vasavi asobanura ati: “Mu Buhindi, kurongorana ni hagati y’imiryango, ntabwo ari abareshyanya(abateretana) bonyine“. Ibyo umuryango wa Prasad usaba“ byo kubona abuzukuru bishingiye ku mico n’imigenzo”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga