• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Muhanga: Guverineri Kayitesi, yibukije abacuruzi ko gukorera mu mwanda bizabacaho abakiriya

Umwanditsi
May 17, 2022

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yagiranye n’abacuruzi bo mu mujyi wa Muhanga, mu nama yabahuje nyuma yo kwitabira gahunda y’Igitondo cy’Isuku kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, yabibukije ko gukorera ahantu hatari isuku bishobora kwirukana ababagana. Yasabye buri wese kwita ku Isuku aho akorera.

Guverineri Kayitesi yagize ati” Nibyo turangije gukora isuku, si ngombwa ko mutegereza ko ubuyobozi buza kubahagarikira. Mushobora namwe ubwanyu kwikoresha kugirango mucururize ahantu heza. Twagiye tubona bimwe mu byo mucuruza birimo amasaka, ibishyimbo n’ibigori byari byaratangiye kumera, ariko uko mukorera ahantu hasa nabi niko bamwe mu baguzi banyu bazagenda babacikaho. Mukwiye rero kujya mukora aho mucururiza kandi uko wahakora siko umukozi wawe yahakora”.

Igitondo cy’isuku cyakanguye bamwe, bongera guha isuku agaciro. Ariko barasabwa guhozaho.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko bagiye gukomeza kugira uruhare mu bukangurambaga kugirango buri mucuruzi agire isuku bityo abaguzi batazigira ahandi ugasanga ntibifuza kuhaza kubera umwanda.

Yagize ati” Tugiye gutangira kwigenzura nkuko dusanzwe tubikora kugirango n’aho bamwe muri twebwe bateshutse tubibutse ko hari inshingano zibareba zo kugira isuku mu iduka ndetse no hanze yaryo, kuko ushobora kubona abantu bagucikaho ukagirango ubaca amafaranga menshi kandi barimo guhunga umwanda ukikije aho ukorera”.

Isuku ni isoko y’Ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kuva iyi gahunda y’igitondo cy’isuku yatangira, benshi mu baturage bo mu bice by’aka karere ngo bahinduye imyitwarire ndetse usanga babyukanye ingoga yo gukora isuku aho batuye, haba mu dusanteri tw’ubucuruzi n’ahandi hatandukanye, kandi ngo ubona bitangiye guhindura isura y’aho bakorera n’aho batuye.

Agira ati“ Umwanda aho uri uriranga ndetse n’isuku yakozwe neza igaragarira amaso, bityo rero ni ngombwa ko duhaguruka kugirango tubashe kuyitoza abakiri bato”. Akomeza avuga ko cyera wasanga abakubura imiharuro, ariko ko ubu isigaye hacye kuko mu mujyi usanga hatunganyijwe neza. Avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kuzareba uko hajyaho ahantu hagenewe kujugunywa imyanda, bityo bikanorohera abakora Isuku.

Mugabe Thadee, umwe mu bakorera mu isoko rya Nyabisindu avuga ko kuva iyi gahunda yatangira yo gukora isuku, ubona abantu bose bamaze kumenya ko isuku igira isoko, ndetse asaba ko bitabera mu gice cyo mu mujyi gusa, ko ahubwo byagezwa hose no mu bice by’icyaro kuko hari aho ugera ugasanga hari umwanda ukabije.

Intara y’Amajyepfo, yashyizeho gahunda y’ Igitondo cy’Isuku gikorwa buri wa kabiri w’cyumweru, aho usanga abaturage bo mirenge itandukanye by’umwihariko ahari udusantere tw’ubucuruzi cyangwa ahahurira abantu benshi, bifatanya n’ubuyobozi n’inzego zitandukanye mu gukora isuku, bagakubura abandi bagaharura ibyatsi mu nzira z’imigenderano n’aho abandi bagakubura mu masoko bacururizamo n’ahandi.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga