• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Sgt Major Robert wari wafashwe n’inzego z’Umutekano za Uganda yarekuwe by’agateganyo

Umwanditsi
May 18, 2022

Polisi ya Uganda yatangaje ko yarekuye by’agateganyo Sergent Major Robert Kabera wo mu ngabo z’u Rwanda wahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’uko yari yatawe muri yombi kuwa mbere.

Kabera, yategetswe kwitaba Polisi buri minsi ibiri mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe rikomeza. Kuri uyu wa kabiri, umunyamategeko we, yandikiye minisitiri w’intebe wa Uganda amusaba kugira icyo akora, avuga ko Kabera ufite icyangombwa cy’impunzi ashobora koherezwa mu Rwanda.

Kabera, azwi cyane mu Rwanda kubera kuba mu itsinda rya Army Band no kuba umuhanzi ufite indirimbo zakunzwe ku giti cye. Kuwa kabiri habaye inama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare n’igipolisi biga icyo agomba gukorerwa.

Kabera w’imyaka 45 y’amavuko nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yahunze mu 2020. Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitangaza ko yashakishwaga ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana wo mu muryango we. Ari muri Uganda yahakanye icyo cyaha.

Yavuze ko yahunze kugirirwa nabi kubera ibyo yaba azi ku rupfu rw’umuririmbyi Kizito Mihigo, ndetse ko afitanye isano ya hafi na Fred Rwigema.

Rwigema, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, yari ayoboye ingabo zahoze ari APR zatangije intambara kuri Leta yariho mu Rwanda mu 1990. Ubu ni umwe mu ntwali z’u Rwanda.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga