• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Paris: Umutangabuhamya ati” Bucyibaruta yari umuntu ucishije make, ariko twayobewe uko yahindutse akihakana intama ze”

Umwanditsi
May 30, 2022

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022, I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa mu rukiko rwa rubanda, icyumweru kibaye icya 4 cy’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutangabuhamya w’imyaka 55 y’amavuko ukomoka I Nyamagabe, ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yabwiye urukiko ko mbere babonaga Perefe Bucyibaruta nk’umuntu ucishije make, ariko ngo bayobewe uko yahindutse akihakana intama ze( abaturage b’abatutsi).

Ni Ubuhamya bufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku ishuri ry’Imyuga rya Murambi, aho bukomeje gutangwa n’Abatangabuhamya, bamwe bari I Kigali mu Rwanda, bifashishije ikoranabuhanga, hakaba n’ababutanga bari imbonankubone imbere y’Abacamanza mu rukiko rwa Rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu mutangabuhamya wumviswe ari uwa Kabiri kuri uyu munsi kuko hari undi wari wabanje, yabwiye abacamanza ko azi Bucyibaruta kuva mbere ya 1994 nk’umuyobozi. Yababwiye kandi ko yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 ku byaha bya Jenoside, akaza gufungurwa mu mwaka wa 2008.

Abajijwe niba yaragiye mu bitero byo kwica Abatutsi cyangwa se akajya kuri Bariyeri, yavuze ko icyaha yemeye ari icyo kujya kuri Bariyeri, kandi ko n’umutima we wamuciraga urubanza asaba imbabazi.

Abajijwe igihe yabonye Bucyibaruta bwa mbere, yasubije ko“ Namubonye akoresha inama abaturage aho bita CIPEP( ni haruguru ya ACEPR, hahoze ingoro ya muvoma, ubu hubatse Salle y’Akarere), ko kandi atari aha gusa kuko hari izindi nama nyinshi namubonagamo”. Akomeza avuga ko yamubonaga kuri Sitade ya Nyagisenyi habaye imikino, yakundaga kumubona kenshi.

Abajijwe uko yabonaga Bucyibaruta, yasubije ati“ Yari umuntu ucishije make, ariko twayobewe uko yahindutse akihakana intama ze bakazibaga. Ni yo mpamvu mpamya ko ari we wabatanze, kuko iyo atababuza guhunga benshi muri bo bari kurokoka”.

Kuri uyu munsi w’icyumweru cya 4 cy’uru rubanza, Bucyibaruta yaje mu rukiko yambaye inkweto z’umukara, Ipantaro y’umukara, Ishati y’Umukara irimo utuntu tw’uturabyo tw’umweru, Ikote rya shokora, afite kandi ikaramu, ikarine yo kwandikamo n’amazi….

Bucyibaruta Laurent, aho ari kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Uru  rubanza rwe, rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, biteganijwe ko ruzapfundikirwa kuwa 12 Nyakanga 2022. Niwe mu tegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ugejejwe imbere y’Ubutabera bw’Ubufaransa.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga