• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
25/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
25/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
25/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Kamonyi: Ntabwo dushaka kuyobora abantu batazamura imyumvire-Murekatete Marie

Umwanditsi
May 31, 2022

Mu nama y’Inteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2022, umwe mu bakozi b’Akarere ka Kamonyi mu ishami ry’imiyoborere, uba mu birebana n’amategeko, yabwiye abaturage b’Umudugudu wa Mushimba, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge ko ubuyobozi bw’Akarere butifuza gukorana cyangwa kuyobora Abaturage batazamura imyumvire. Mu guceceka batuje nk’abanyeshuri bari imbere ya mwarimu, banabwiwe ko bameze nk’abakurura amaguru y’aburira Igiti.

Murekatete Marie Gorette, umwe mu bakozi b’Akarere ka Kamonyi ubwo yari ayoboye inteko y’Abaturage, ahazwi nko ku Bakoreya, Umudugudu wa Mushimba, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, yabwiye abaturage ko nk’Ubuyobozi badashaka kuyobora abantu batazamura imyumvire.

Bamwe mu baturage bitabiriye inteko y’abaturage.

Yababwiye ko uyu Murenge wa Gacurabwenge atariwo ukwiye kuba inyuma mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi. Yagarutse ku Rubyiruko rw’Abahungu n’Abakobwa barangije amashuri yisumbuye bakubutse ku Rugerero, aho abo mu Murenge wa Rukoma babaye aba Mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, bagahesha Akarere umwanya wa Gatatu ku rwego rw’Igihugu, abibutsa ko uru rubyiruko rwatojwe neza, ko bakoze ibikorwa bifitiye Igihugu akamaro, bakaba bahesheje ishema Akarere.

Gusa, amwe mu makuru agera ku intyoza.com ni uko ubundi hafi ya hose mu Gihugu nta barushije Umurenge wa Rukoma ibikorwa byivugira, ko icyabaye ari uko imirenge myinshi y’aka Karere nta bikorwa bifatika yakoze ku rubyiruko rwari ku Rugerero, ndetse hamwe bigasa nk’aho nta nabyo, aricyo cyatumye amanota abura.

Murekatete, yabwiye abaturage bitabiriye iyi nteko ati“ Mudufashe mwifasha mufasha n’Ubuyobozi bubarangaje imbere mu Murenge”. Yakomeje abasaba gukorera mu masibo, uyoboye abatishoboye akabivuga kuko ibyo ari ibibazo aba akwiye kugaragaza. Mu gihe atabigaragaje bibonwa ko bishoboye.

Bamwe mu bayobozi baje mu Nteko y’abaturage.

Yabahamirije ko nk’Ubuyobozi bazabayobora”Tuzabayobora”. Yasabye kandi abanyesuku nkeya kwikubita agashyi bakumva ko isuku ibareba. Yabahamirije ko ibyo byose badashobora kubihashya mu gihe nta bufatanye.

Murekatete Marie Gorette, yasabye Abanyagacurabwenge by’umwihariko Abanyamushimba kuba Abanyamujyi imbere n’inyuma, bakamenya ko ijisho ribareba imbere n’inyuma ari rigari. Ati “ Mutazaduteza igisuzuguriro hano ku muhanda”. Yakomeje abasaba kugira isuku ku mubiri, ku byambarwa n’aho buri wese atuye.

Murekatete ati” Tuzabayobora”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga