• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
25/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
25/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
25/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Kigali: ASPP irasaba abatuye umugabane w’Afurika guhindura ibitekerezo n’ imikorere

Umwanditsi
June 3, 2022

Africa Soft Power Project biciye muri Africa Prosperity Network, iributsa abatuye umugabane w’Afurika ko bakwiye kwiha agaciro, ibyo bakora bakabiha icyizere, aho gutegereza ibiva hanze y’uyu mugabane ko aribyo bikwiye gutanga icyizere cy’ejo heza ku bahatuye. Byagarutwseho ku wa 27 Gicurasi 2022 mu kiganiro n’itangazamakuru cyakozwe n’uyu mushinga (Africa Soft Power) i Kigali muri Serena Hotel

Dr Nkiru Balonwu ukomoka muri Nigeria akaba ariwe washinze uyu mushinga, Africa Soft Power Project avuga ko umugabane wa Afurika ifite abaturage benshi bakiri bato ndetse bafite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro yatuma icyizere cy’abatuye uyu mugabane kiyongera kurushaho.

Yagize ati” Dukwiye kwirinda gutekereza intege nyinshi z’Abanyamerika kuko ibyo bagezeho barabikoreye. Ibitekerezo bahinduye nibyo byatumye ahakorerwa amafilime muri “Hollywood” cyangwa inganda zikomeye nka “Sonny” zikora umuziki mpuzamahanga, nizo zatumye bagera ku rwego tubabonaho kugeza ubu kandi natwe twabigeraho”.

Dr Nkiru, avuga ko uyu mugabane wa Afurika ukeneye ibisubizo bifatika kandi bigaragaza impinduka nyazo zikwiye abahatuye, aho gutekereza no kujya kuzana ibisubizo byo mu bihugu by’Uburayi n’Uburengerazuba.

Akomeza avuga ko Abanyafurika bakwiye guhanga udushya, ariko bigahera kubakiri bato kuko nibo bakwiye kuba ibuye ryo kubakiraho ubukungu bukomeye cyane.

Ahamya ko mu gihe abatuye uyu mugabane bazaba babashije kugena ibisubizo by’ibibazo bafite, ntabwo hazaba hagikenewe ko abayobozi kuri uyu mugabane burira indege bajya mu bihugu by’Uburayi cyangwa iby’Uburengerazuba bajya kuvuga ibibazo by’umugabane wacu kuko tuzaba twamaze kwihaza.

Ati” Twebwe abatuye umugabane wa Afurika, dukwiye kumva ko turi iwacu bityo tukirinda gushamadukira kujya mu bindi bihugu twizeye ko ariho hari ubuzima bwiza. Dukeneye guhindura umugabane wacu tukawushakira ibisubizo by’ibibazo dufite kuko nta mpamvu zo kujya Iburayi cyangwa mu bihugu by’Uburengerazuba tujya kuvuga ibibazo bitwugarije kuko tuzaba twabiboneye ibisubizo bihamye, ahubwo bo bakaba bakwifuza ko inama zose zibera i Davos, London, Paris, New York na Dubai zajya ziza kubera iwacu. Ibihugu byinshi bikwiye kwigira kuri Kigali kuko ubona ko habera inama nyinshi ndetse n’ubu haritegurwa inama ihuza abavuga ururimi rw’icyongereza (CHOGM).

Bishingiye ku cyizere cy’Umushinga Africa Soft power Project, binyuze muri Africa Prosperity Network bavuga ko bifuza ko abatuye uyu mugabane bafatanya bakazamura ibihugu byabo kugirango babashe kugera ku ntego nziza kuko hari ibyo guheraho nk’ubukungu karemano butwarwa n’ibi bihugu. Muri uyu muhango, hatangijwe “Kwahu Summit” ikaba yitezweho guhindura imitekerereze n’imikorere iganisha ku iterambere ry’Umugabane w’Afurika.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga