• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Musambira: Uyu mwana wicaye ku Murenge akeneye ibirenze ibiryo

Umwanditsi
June 13, 2022

Yatawe na Mama we bivugwa ko yigiriye gushaka undi mugabo i Kigali mu kwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka wa 2022. Yasize uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 11 wiga mu mwaka wa Kabiri ku ishuri wibanza rya Gihembe ari wenyine, aho ubu uwari umuturanyi we ariwe wamufashe akaba amwitaho. Uramureba, wakumva imibereho arimo n’uko abayeho mu kwiga amarira akakuzenga mu maso.

Umunyamakuru wa intyoza.com yasanze uyu mwana w’Umuhungu yicaye imbere y’ibiro by’Umurenge wa Musambira, bigaragara ku maso ko arushye, ananiwe kandi ababaye. Yari kumwe n’umubyeyi wamwakiriwe akaba ariwe urimo kumwitaho.

Uyu mubyeyi urimo kwita kuri uyu mwana yitwa Murereneza Irene, avuga ko ubuzima bw’uyu mwana bwamukoze ahantu, ko kandi yatewe igikomere gikomeye n’ababyeyi be bamutaye, akaba nk’impfubyi kandi bakiriho. By’umwihariko, Mama we babanaga yamukomerekeje bikomeye umunsi amusiga wenyine akigira gushaka umugabo i Kigali.

Avuga ko uyu mwana akeneye ibirenze ibiryo, by’umwihariko mu kugira ngo abashe kubaho no kwiga neza kuko hari ibimugora byinshi kubera ubushobozi. Ahamya kandi ko ikibabaje ari uko hari inzu Mama we yasize, ikaba ikodeshwa ariko umwana akaba ntacyo afashwa mu kubaho no kwiga kandi ubuyobozi buzi ikibazo.

Ubwo bari baje ku Murenge, hari umushinga wari wageneye uyu mwana ibyo kurya ngo abashe gucuma iminsi. Ibyo yari yagenewe bigizwe; Ibishyimbo ibiro 10, Kawunga ibiro 10, Isukari ibiro 5, Umuceri ibiro 10, Amavuta icupa rito ryo kwisiga, amavuta yo guteka Litiro 3, Isabune umuti umwe.

Bimwe mu byo twasanze yari yahamagariwe gutwara.

Uyu mubyeyi Murereneza, asaba abagiraneza ariko by’umwihariko ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’uyu mwana, agafashwa kubaho, akiga kandi neza kuko akunda ishuri. Avuga ko adakwiye kuba inzirakarengane yo kuba Se na Nyina batabana, ndetse bose baramutaye.

Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko Papa we yaba yaragiye gushaka ubuzima mu gihugu cya Uganda akamusigana na Mama we n’abandi barumunabe ba biri, hanyuma Mama we akaza kujya kwishakira umugabo Kigali ajyanye na barumuna be uko ari 2, aho ngo yamubwiye ngo agumane n’abapangayi, ubundi akamurangira aho azajya ajya gusaba ibiryo ariko bikarangira uyu mwana yisanze mu maboko y’uyu mubyeyi wagize impuhwe, akamwakira mu bushobozi buke afite akaba amwitaho.

Uyu niwe mwana twirinze gutangaza amazina. Ariko uwashaka kugira icyo afasha yabaza tukamuha nomero y’umubyeyi umurera.

Uwakenera gufasha uyu mwana, byaba mu kwiga, cyangwa se andi makuru yafasha mu kugira icyo akorerwa, twamufasha ku muha Nomero za Terefone ngendanwa y’uyu mubyeyi wamwakiriye.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga