• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
26/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Muhanga: Abatuye ibice by’icyaro barasaba ko”Land week” ibegerezwa aho kubera mu mujyi gusa

Umwanditsi
June 16, 2022

Bamwe mu batuye mu mirenge y’icyaro mu karere ka Muhanga, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko icyumweru giharirwa serivisi z’ubutaka kidakwiye kubera mu mujyi gusa. Bavuga ko gukorwa bityo bigora abatuye mu bice by’icyaro nyamara ari nabo kenshi usanga bakenera izi serivisi. Bahamya ko ku murenge rimwe na rimwe bagasanga umukozi ubishinzwe yahawe izindi nshingano cyangwa se nawe kubera ko byinshi mu byo bakenera abyohereza ku karere ugasanga biratinda.

Munyankindi Hormisdas utuye mu murenge wa Kibangu waganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa Kabiri amusanze aho yaje gusabira Serivise z’ubutaka mu mujyi wa Muhanga, avuga ko yagiye gusaba serivisi ku murenge atuyemo bamubwirwa ko umukozi wakagombye kuyimuha azagaruka ku kazi mu cyumweru gitaha.

Abaturage baje gusaba Serivise z’Ubutaka ziri gutangirwa ku kigo cy’Urubyiruko cya Muhanga guhera kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati” Naje hano mvuye mu murenge wa Kibangu nje gusaba serivisi mu butaka  bitewe nuko iwacu ku murenge nahageze bakambwira ko umukozi azagaruka nyuma y’icyumweru, bityo mpitamo kuza ino aha kuko nyikeneye, ariko bakwiye kujya baza iwacu mu cyaro ntibibere mu mujyi gusa”.

Mujawimana Rosalie utuye i Mushishiro, avuga ko byamugoye kuza kwaka serivise i Nyamabuye. Asaba ko bishobotse iki cyumweru cyajya kiba mu gihembwe maze umwaka ukazajya kurangira nibura uduce twose twagezweho.

Yagize ati” Naje hano nje guhererekanya ubutaka n’uwo twabuguze. Amatike ni njyewe wayishyuye. Byamvunnye kubera kuza hano, ariko iki cyumweru bakituzanire iwacu tureke kuruha tuza ino aha. N’iwacu ku mirenge usanga hari ibibazo byinshi, bajye bazenguruka imirenge niho byadufasha tukabasha guhabwa serivise nziza kandi zihuse iwacu”.

Gakwaya Thomas, avuga ko bitewe n’imiterere y’aka karere asanga iki gikorwa atari icyo gukorwa kabiri mu mwaka, ahubwo nk’uko hari inzindi serivise zegerezwa abaturage bakwiye kubitekerezaho n’izi zikajya zizenguruka kabone n’iyo zakorwa iminsi 3 yonyine imirenge yegeranye ikahahurira.

Yagize ati” Rwose ntabwo iki gikorwa gikwiye kuba kabiri gusa mu mwaka bitewe n’imiterere y’aka karere, ahubwo bakwiye kukinoza bakaza iwacu mu mirenge kuko usanga dukeneye serivise kurushaho, ariko bagiye bahuza imirenge yegeranye bakayikorera byadufasha amatike akaba macye n’imvune zikagabanuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibyo abaturage bavuga bagomba kubitekerezaho. Abizeza ko mu mwaka utaha bazabegereza izi serivisi nubwo nabyo bisaba ubushobozi, ariko ko bagiye kubitegura kuko nibo bakorera.

Yegize ati” Natwe twamaze kubona ko ari ikibazo nubwo bisaba amikoro menshi, ariko tuzagerageza turebe niba mu mwaka utaha bizadushobokera nabo tubegereze icyumweru duharira gutangamo serivise z’ubutaka kandi birashoboka ko twabasura kugirango be kuza mu mujyi. Gusa ariko banakwiye kugana imirenge ntibajye bategereza iki cyumweru kuko nibo dukorera”.

Si ubwa mbere abaturage basabye kwegerezwa bene izi serivisi kuko abatuye mu bice by’icyaro nko mu Ndiza bavuga ko hari serivise batabonera igihe ndetse bikabasaba kuza mu mujyi, byaba izi z’ubutaka ndetse na serivise z’ubutabera n’izindi. Basaba ubuyobozi ko bwamanura izi serivise mu bice by’icyaro zikegerezwa umuturage.

Muri iki cyumweru mu karere ka Muhanga, hateguwe icyumweru cyahariwe Serivise z’Ubutaka, aho abafite ibibazo bijyanye n’iyi Serivise baturuka ibice bitandukanye by’Akarere bakaza guhinduranya ibyangombwa bitewe n’uwaguze cyangwa gusaba ko icyakoreshwaga ubutaka gihinduka, hari n’abasaba ibyangombwa byatakaye cyangwa byibwe n’izindi serivise ku birebana n’ubutaka.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. DS says:
    June 16, 2022 at 5:06 am

    Iki gikorwa cyajyaga kibaho mbere ya covid kikazenguruka imirenge y’icyaro, ubwo yagananyije ubukana hakwiye kurebwa uko cyasubukurwa.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga