• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF muri gahunda yiswe“Marrainage” ku Intwaza

Umwanditsi
June 22, 2022

Gahunda yiswe “Marrainage”, wayisanisha no kubyarwa muri Batisimu. Ije gutuma Ababyeyi b’intwaza 49 bari mu karere ka Kamonyi bitabwaho, bumva ko atari bonyine, nkuko bitangazwa na Uwizeyimana Christine, ukuriye urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF muri aka karere. Agira ati“ Turashaka ko baryoherwa n’Ubuzima, baryoherwa n’Igihugu, bumve bifitiye icyizere cyo kubaho”.

Uwizeyimana Christine, akuriye urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF mu karere ka Kamonyi. Aganira na intyoza.com kuri gahunda yiswe “Marrainage” yazanywe n’abagize uru rugaga, ahamya ko ije gukemura byinshi mu bibazo ku Intwaza birimo; kubaba hafi, kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi no gufatikanya gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye ubuzima bwabo.

Uwizeyimana agira ati“ Nk’urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF, twiyemeje gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu buryo bwo kuba hafi izi Ntwaza. Tugira umwihariko w’uko twabarinda guheranwa n’agahinda, atari muri iki gihe cy’iminsi 100 gusa, ahubwo n’ikindi gihe cyose tukabifata nk’inshingano. Tubyita “Marrainage “, mu buryo bwo kubabera nka Marraine! Biva kuri Marraine, ni umubyeyi wa Batisimu, kuba umuntu yarakubyaye muri Batisimu”.

Akomeza ati“ Twebwe rero, twifuza ko twabafata mu buryo bwo kubaba hafi, nti baheranwe n’agahinda, nti babure uwo batuma amazi, nti babure ubasura, nti babure uwo bahamagara, ahubwo bakabona wa muntu ubabereye nka “Marraine” akababa hafi”.

Ahamya ko muri iki gikorwa, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi bazafatanya n’Inzego z’Ubuyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere, Inama y’Igihugu y’Abagore, Urugaga rw’Urubyiruko, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Ibigo by’Amashuri ndetse n’amadini n’Amatorero.

Madame Uwizeyimana Christine, asanga nubwo hari ibyo batabasha kugarurira Intwaza, ariko ngo kubafasha kuryoherwa n’Ubuzima busigaye birashoboka. 

Madame Uwizeyimana, ahamya ko nibura ubuzima bw’izi Ntwaza byizewe ko hari umuntu ugomba kumenya uko yaramutse ndetse n’uko yaraye, ku buryo ntawagira ikibazo ngo bimenyekanye imburagihe cyangwa se ngo ashake uwo atuma amubure.

Gutoranya ugomba kuba“Marraine“, bizakorwa hashingiwe ku kuba utorwa abarizwa mu rugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF, atari gusa kuba abarizwa mu nzego z’ubuyobozi, ahubwo kuba afite uwo mutima n’ubushake bwo kwita kuri aba babyeyi kugira ngo bitabweho bagire amasaziro meza.

Biteganijwe ko muri buri Murenge, nibura rimwe mu kwezi abatoranijwe( ba Marraine), bazajya bahura n’uhagarariye Urugaga rw’Abagore ku Murenge ndetse n’ubuyobozi kugira ngo barebere hamwe ibibazo byo gukemura ku Ntwaza n’ibindi bijyanye n’imibereho ku buryo n’ahakenewe ubuvugizi bikorwa kandi vuba.

Uwizeyimana Christine, avuga ko gutekereza no gukora iki gikorwa bise“ Marrainage “ biri mu rwego rwo gutuma aba babyeyi barushaho “kuryoherwa n’Igihugu, baryoherwe n’Ubuzima, bumve bifitiye icyizere cyo kubaho”.

Ku wa 14 Kamena 2022, habaye Umwiherero wahuje Intwaza n’Ubuyobozi, aho Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF rwaboneyeho umwanya wo kubwira Intwaza ko biyemeje kuba abana babo, bakabitaho, bagafatanya inzira y’ubuzima, nti babure uwo batuma kandi babafashe ibyo batabasha, bityo bongere kumva icyanga cy’Ubuzima.

Muri uyu mwiherero, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, bageneye izi Ntwaza icyo bise “Amakamba”, agatambaro cyangwa se akagofero ko mu mutwe, nk’ikimenyetso cy’uko bari kumwe, ko bagiye gutangirana urugendo nabo.

Aha, abagize urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi  bari bagiye kuremera umwe mu Ntwaza mu Murenge wa Rukoma.( photo intyoza)

Intwaza, ni Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, bakaba barasigaye ari bonyine kuko ababo bishwe, baba Abana cyangwa se abo bashakanye. Muri aka karere ka Monyi, hari Intwaza 49 bose ni Igitsina Gore nubwo hari ahandi usanga n’iz’Abagabo.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga