• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Ruhango: Uzamukunda arashimira FPR-Inkotanyi yamurinze gusembera no kurarana n’amatungo

Umwanditsi
July 11, 2022

Umuturage witwa Uzamukunda Assia, arashimira Umuryango FPR-Inkotanyi wamurinze gukomeza gusembera atagira aho aba, akubakirwa inzu ndetse n’inka yahawe ikubakirwa ikiraro. Akomeza abandi bafite ibibazo nk’ibyo yari afite abasaba kutiheba, ko kandi yizeye ko uyu muryango RPF-Inkotanyi, igihe gikwiye uzabibuka.

Mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa intyoza.com avuga ko hari benshi bameze nkawe bakwiye kwitabwaho bagahabwa amacumbi kuko kubaho utagira aho uba, uhora wangara ucumbika rimwe na rimwe nta n’amafaranga ufite yo kwiyishyurira.

Inzu yo kubamo yubakiwe.

Yagize ati” Mfite umuryango w’abana 6. Ndashimira umuryango wacu FPR-Inkotanyi ushoboye kundinda gukomeza kubana n’inka bampaye muri Gahunda ya Girinka, bakaba banakomeje kumfasha kubaka ikiraro cyayo nyuma yo kumpa n’icumbi bakandinda gukomeza gusembera kubera kubura aho mba“.

Avuga ko abameze nk’uko yari ameze badakwiye kwiheba, ko nabo batekerezwaho, ndetse ko igihe cyabo nikigera bazasubizwa kuko yizera FPR-Inkotanyi ko izabikora.

Dr Namanya William.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango, Dr Namanya William avuga ko ikiraje ishinga abanyamuryango ari ugufasha abaturage bari mu bibazo bitandukanye kubivamo. Avuga kandi ko ibi bikorwa biba bikwiye gusigasirwa kuko biba byatanzwe kugirango bifashe, bityo ko bidakwiye kwangirika ngo ababihawe bategereze abaza kubisana kandi nabo babasha kubyikorera.

Yagize ati” Ndashimira abanyamuryango biciye mu ngaga zacu zirimo urubyiruko n’abagore ndetse n’ibyiciro byihariye kuko bagira uruhare rwo guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage harimo; inda ziterwa abana b’abangavu, imirire mibi n’igwingira, kutagira amacumbi, ubuzererezi ku bana…. Ibi ntabwo twabigeraho hatabaye ubufatanye n’inzego zitandukanye. Abahabwa ibikorwa bose babifate neza kugirango bitabapfira ubusa. Bagomba kubisana, ntabwo ibati ryavaho ngo tugaruke kurishyiraho, nabo bagomba kubigira ibyabo bakabikora”.

Ingabire Ruhumuriza Claudine/Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi Ruhango.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango, Ingabire Ruhumuriza Claudine avuga ko buri munyamuryango akwiye kurangwa n’ibikorwa bigaragarira amaso aho kubyumva mu magambo.

Asaba buri wese kurinda abaturage kurarana n’amatungo ndetse bagafatanya mu bindi bibazo bitandukanye by’imibereho mibi. Avuga ko barimo kubaka amazu icyenda (9) ataruzura, ariko ko bakomeza gushishikariza abanyamuryango guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Uru rugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango rumaze kubakira abatishoboye inzu zigera kuri 27 harimo 18 zamaze kubakwa ndetse n’izi 9 zirimo kubakwa, aho zizatahwa tariki ya 15 Ukwakira 2022 ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro. Hari kandi n’ibindi bikorwa biteganyijwe byo gutanga bimwe mu bikoresho byo mu nzu, Imirasire y’izuba n’ibindi.

Aha bari mu gikorwa cy’Umuganda.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga