• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/09/25
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
05/09/25
Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
05/09/25
Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n’abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo
05/09/25
Kamonyi-Musambira: Imihigo duhiga ikora k’Ubuzima bw’Abaturage, dusabwa kujyanamo-Gitifu Nyirandayisabye Christine

Kamonyi-Mugina: DASSO uvugwaho kurya amafaranga ya Mituweli z’abaturage yatawe muri yombi

Umwanditsi
July 20, 2022

Ibihumbi bitari munsi ya 200 by’amafaranga y’u Rwanda yari yatanzwe nk’aya Mituweli z’Abaturage, niyo bivugwa ko yariwe na DASSO Mbarushimana Fideli wo mu Kagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi. Nyuma y’iminsi ashakishwa ataboneka, yatawe muri yombi nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, yemereye intyoza.com ko uyu DASSO Mbarushimana Fideli yafashwe ari mu maboko y’inzego zibishinzwe, aho akurikiranyweho kurya amafaranga ya Mituweli z’abaturage.

Gitifu Ndayisaba ati“ Arafunzwe inzego ziramufite guhera ejo. Yari yarabuze”. Akomeza avuga ko yari yarakuyeho terefone ye ngendanwa.

Avuga ku ngano y’amafaranga bikekwa ko uyu DASSO yariye, yagize ati“ Imibare baracyayegeranya ariko ni ibihumbi bitari munsi ya magana abiri(200,000Frws) bya Mituweli gusa”.

Gitifu Ndayisaba, avuga ko uyu DASSO Mbarushimana Fideli yavuze ko amafaranga yayishyuye. Avuga ko igitegerejwe ari ukureba koko ibihamya by’uko yishyuwe.

Kumenya iby’aya mafaranga ya Mituweli z’abaturage, byaturutse ku baturage begereye ubuyobozi bagaragaza ko batanze amafaranga ya Mituweli ariko bakaba nta cyemeza ko bayatanze, banagaragaza ko bayahaye uyu DASSO.

Mu busanzwe, nkuko bitangazwa na Gitifu Ndayisaba, iyo umuturage yishyuye ahita ahabwa icyemeza ko yishyuye, haba habaye ikibazo nko ku irembo cyangwa se mu kwishyura k’umuturage ntibihite bikunda, ku munsi ukurikiye iyo byakozwe aba agomba guhita abona iyo nyemezabwishyu( Bordereau). Kuri aba baturage siko byagenze kuko bategereje iyo Borudero bakayibura, babonye bitinze nibwo begereye ubuyobozi babugezaho ikibazo, butangira kubikurikirana.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5859 Posts

Politiki

4110 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga