Kamonyi-Mugina: DASSO wakekwagaho kurya Mituweli z’Abaturage yatorotse ibitaro

Mbarushimana Fideli, DASSO wo mu kagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi wakekwagaho kurya amafaranga asaga ibihumbi magana abiri(200,000Fr) bya Mituweli z’Abaturage, yatorotse ibitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2022. Gitifu w’uyu Murenge, Ndayisaba Jean Pierre Egide avuga ko atari mu maboko y’inzego nkuko yari yabitangaje mbere, ko ahubwo yari kwa muganga arwaye, arinzwe na DASSO mugenzi we.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, yabwiye intyoza.com ko uyu DASSO Mbarushimana Fideli wari arwariye mu kigo nderabuzima cya Mugina, yatorotse ibitaro mu gihe yari arinzwe na DASSO mugenzi we.

Gitifu Egide, mu nkuru yabanje yari yavuze ko uyu DASSO ari mu maboko y’inzego zibishinzwe, ariko ku makuru yahise ahabwa ni uko atariho yari ari, ko ahubwo yari mu bitaro by’ikigo nderabuzima cya Mugina arinzwe na mugenzi we w’umu DASSO.

Soma hano inkuru yabanje;Kamonyi-Mugina: DASSO uvugwaho kurya amafaranga ya Mituweli z’abaturage yatawe muri yombi

intyoza

Umwanditsi

Learn More →