• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Imyubakire idafata amazi, akaga kubahinga mu bishanga bikikije umujyi wa Muhanga

Umwanditsi
July 31, 2022

Abahinzi bakorera muri Koperative zikorera mu bishanga bikikije umujyi wa Muhanga, baravuga ko hatagize igikorwa ibi bishanga bitazaba bigihingwamo mu myaka iri imbere bitewe nuko birimo kwangirika ku muvuduko ukomeye. Intandaro bavuga ko ari abubaka n’abubatse badafata amazi bakayayobora uko bishakiye, ibyo bavuga ko bigira ingaruka ku iyangirika ry’ibishanga bisanzwe bihingwamo.

Ibyo, abahinzi babivuga bahereye ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize ibi bishanga byari bimeze neza bifasha aba bahinzi mu kuhira neza none ngo byamaze kwangirika biracukuka amazi atangira kuba ikibazo kandi hari haratunganyijwe.

Kutagira uburyo buhamye bwo kuyobora amazi ava imusozi, ku nzu n’ahandi nk’ava mu ngo, birangiza byinshi.

Ruhumuriza Sylvain, akorera ubuhinzi mu gishanga cya Nyirangari gihingwamo ibogori, n’imboga. Yemeza ko byatangiye kubagora kubera amazi yoherezwa n’inyubako zubakwa ntizishyireho uburyo buhamye bwo gufata amazi.

Yagize ati” Mu gihe cyashize higeze kubaho abacukuraga ibumba batwika amatafari basabwa kuhasiba amazi araboneka, none dore kirimo kwangirika bitewe nuko benshi mu bubaka ntabwo bashyiraho uburyo buhamye bwo gufata amazi ahubwo barayohereza gusa”.

Mukamurigo Drocella, akorera mu gishanga cya Rwansamira na Rugeramigozi I,II. Yemeza ko urusobe rw’ibinyabuzima rwahuye n’ibibazo bitandukanye kuko ahabaga amazi mu byuzi bw’Amafi agenda ashiramo cyane ndetse akemeza ko uburwo kigenda gicukuka cyane kizaba kitakigira amazi yo gufasha abahinzi ku buryo bashaka.

Yagize ati” Ibi bishanga bigenda byangirika kuko niyo urebye uhita ubona ko bimwe mu binyabuzima byajyaga bibonekamo ntabwo bikiboneka cyane kuko buri munsi wabonaga hari abana birirwa baroba amafi ariko ubu rwose nugiyemo abona kamwe cyangwa tubiri ndetse n’ibyuzi bimwe byabuze amazi kuko umugezi waracukuye ujyamo hasi cyane. Mbona ko bizagorana ko mu gihe kizaza abahinzi bazabivamo kuko nta mazi bazaba babona”.

Ndayisaba Pie akorera ubuhinzi mu gishanga cya Makera gikorerwamo na Koperative ya IABM, avuga ko ibi bishanga byakagombye kuba byarateweho ibiti bivangwa n’imyaka maze imizi yabyo igafasha mu gufata ubutaka. Asanga kuba ibyo bitarakozwe nta bushobozi abahinzi bafite bwo kuzagihingamo mu myaka 3 iri imbere kuko kizaba cyarangiritse cyane.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutaka mu karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko abasaba impushya zo kubaka babanza kugaragaza uburyo bwo gufata amazi ava ku nzu nayo bakoresha. Gusa avuga ko hari ababikora nkana ntibabashe kuyafata, ko kandi ayo ari amakosa bakora. Avuga ko ku bantu nkabo hari ibihano bashobora bagenerwa, ko kandi bashobora no kudahabwa uruhushya rwa burundu rwo gukoresha inyubako zabo icyo zagenewe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko hari umushinga wateguwe na Fonerwa, uzatwara amafaranga asaga Miliyari eshanu (5) z’amanyarwanda ukazatanga ibigega ku baturage bari mu cyiciro cya 1,2 ndetse ko hazakorwa imiyoboro itwara amazi, hanatunganywe ibishanga bizengurutse umujyi wa Muhanga.

Akomeza avuga ko muri ibi bikorwa hazanaterwa ibiti ku mirwanyasuri kugirango bifate ubutaka mu tugari twose tugize ibice bibarirwa mu mujyi ho mu mirenge ya Cyeza, Shyogwe, Muhanga na Nyamabuye.

Inzobere mu gukora ibishushanyo by’amazu no kuyubaka, Ingenier Eric Amizero avuga ko hakwiye gushakishwa uburyo bwo kubaka ruhurura rusange zayoborwamo amazi yakoreshejwe kuko yateza inkangu ahantu hahanamye.

Yagize ati” Nibyo amazi yo mu mujyi akwiye gushyirirwaho uburyo bwiza bwo kuyayobora mu nzira rusange kuko bidakoze twazabona abatuye ahantu hari ubuhaname hagaragara inkangu zakwimura amazu yabo biturutse k’uburyo butanoze bukoreshwa bwo gufata amazi agashyirwa mu byobo”.

Yongeraho ko kugirango habe umujyi mwiza kandi ubungabunga ibidukikije hakwiye gushyirwaho inzira rusange zihuza amazi yo mu gice iki n’iki ndetse akaba yatunganywa akongera gukoreshwa mu kuhira indabo cyangwa agakoreshwa ibindi.

Umujyi wa Muhanga nk’umujyi ukomeza gutera imbere, aho hubakwa amazu meza kandi menshi, hari abo usanga bubaka inzu ndetse hakanahangwa cyangwa hakubakwa imihanda ariko ntihashyirweho uburyo bwo gufata amazi ngo ayoborwe neza hirindwa ibibazo bitandukanye by’ibyo yateza. Hari n’abandi bakora ubuhinzi bukangiza ibishanga ntibafate amazi, akaba menshi akangiza ibishanga. Hakwiye uburyo buhamye kandi burambye mu kurinda ibidukikije no gusigasira ibyiza byakwangizwa no kutagira uburyo bw’imicungire y’amazi yaba ay’imvura ava ku nzu n’atemba kubwo kutagira uko ayobowe ndetse n’andi akoreshwa ava mu ngo.

Bavuganeza Jonathan

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga