• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Muhanga: Umubyeyi wavuzweho ko agiye kwitabwaho n’ibitaro bya Kabgayi yongeye kugaruka kurara ku muhanda

Umwanditsi
August 14, 2022

Nyuma y’aho tubagejejeho inkuru y’umubyeyi wararaga ku muhanda, aho kandi yagaragaraga nk’utwite anafite uburwayi bwo mu mutwe, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi hamwe n’Ubw’Umurenge wa Nyamabuye bari bemereye intyoza.com ko uyu mubyeyi yafashwe tariki ya 10 Gicurasi 2022  akajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Kabgayi, ariko yongeye kugaragara mu mujyi wa Muhanga ndetse afite inda igaragara ko ikuze, aho arara ku mabaraza no mu ndabo.

Mu ifatwa ry’uyu murwayi uri mu kigero cy’Imayaka 36-39 ubwo yakurwaga ku muhanda, abaturage bemezaga ko bamunyuraho kenshi mu bice bitandukanye by’uyu mujyi araraguza ku muhanda uva mu mujyi wa Muhanga werekeza ku Kibuye.

Ni iki kibura ngo afashwe bikwiye?

Bamwe mu baturage bamutabarije, basabaga ko yakitwabwaho akabyara umwana atwite, bakamuha umugiraneza akamurera na we akaba yakurikiranirwa hafi.

Mbere y’uko ajyanwa ku bitaro.

Kalimunda Theodomile, avuga ko kuba uyu mubyeyi yagarutse ku muhanda kandi bigaragara ko afite ikibazo byaba ari ukwihunza inshingano z’abakwiye kumukurikirana.

Umutesi Joyeuse, avuga ko bibabaje kubona umubyeyi utwite urara hanze kandi yakagombye gufashwa n’inzego zirimo n’iz’Ubuzima zikamukurikirana nkuko abandi babyeyi bakurikiranwa.

Yagize ati” Biratubabaza, ukwezi n’igice bigiye gushira agarutse kandi bamujyana bavugaga ko ibitaro bigiye kumufasha ariko tubona aragarutse nk’aho ibitaro bimusezereye akize! tukibaza niba anakurikiranwa nkuko abandi babyeyi bakurikiranwa”?.

Aho wasangaga akunze kugaragara mbere yo kujyanwa kwa muganga.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Emmanuel yemereye intyoza.com ko bamufite kandi bafite ubushobozi bwo kumwitaho ndetse biramutse bibananiye bamwohereza ahandi. Yahamyaga ko azakomeza kwitabwaho kugirango agire ubuzima bwiza.

Yagize ati” Nibyo koko uyu murwayi twaramwakiriye, turamufite kandi arimo arakurikiranwa kugirango ubuzima bwe bumere neza cyane kuko ntabwo yaje ameze neza kandi yitaweho neza.

Mbere atarajyanwa kwa muganga.

Ubwo umunyamakuru yabazaga uyu muyobozi niba amakuru yavuzwe n’abaturage ko uyu mubyeyi yaba atwite ari impamo, yasubije ko amakuru y’umurwayi atangwa nawe cyangwa akemera kuyitangira, ko kandi umunyamakuru atemerewe kumugeraho.

Kuki yongeye kugaragara mu mjyi ibibazo yarafite byarakemutse?

Mu butumwa bugufi twahawe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Emmanuel yemeje ko bamufashije ibyo bari bashoboye, ko ahubwo harebwa impamvu zatumye ahagaruka.

Yongeye kugaragara ku muhanda.

Yagize ati” Twaramufashije ibyo twari dushoboye, niba yasubiye mu muhanda harebwa impamvu yabyo“. Yongeyeho ko byasaba gukora igenzura neza ku bijyanye n’uburwayi afite ndetse n’imibereho ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nyuma yo kumushyikiriza ibitaro bya Kabgayi byamwitayeho, bamuha imiti.

Akomeza avuga ko nawe amakuru y’uko atakiri mu bitaro kwitabwaho ayamenye vuba, ko ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bwamusezereye bubona ko yorohewe ndetse bamujya iwabo i Mushishiro mu muryango we bamusigayo.

Akomeza avuga ko byagoranye kugirango hamenyekane aho akomoka, ariko ko banasanze yaravuye mu rugo abana n’umukecuru gusa. Ahamya ko batategereza ko abyarira ku muhanda, ko bashaka kongera kumusubiza kwa muganga agahabwa ubufasha kugirango atazabyarira ku muhanda, aho atabona umwitaho bityo ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite ntibibashe kubungabungwa.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga