• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Muhanga: Meya Kayitare yakebuye abagore mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango

Umwanditsi
August 31, 2022

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere  kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage. Muri byo harimo; Igwingira, imirire mibi, umwanda ukabije no guta amashuri ku bana.

Ni ubutumwa yabahaye mu nama y’Inteko rusange y’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Utugari, Imirenge n’Akarere hagamijwe kureba aho basoreje umwaka wa 2021-2022 no kureba ibiteganyijwe mu mihigo ya mutima w’urugo muri uyu mwaka wa 2022-2023.

Abagore bitabiriye iyo nama.

Yagize ati” Mu mwaka ushize w’Imihigo mwabashije kwesa Imihigo yari iteganyijwe kuko ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mwabaye aba Kabiri nyuma y’Akarere ka Gisagara, ariko ntabwo bihagije”. Yabasabye ko ibyo bavuga bidakwiye kuba mu mpapuro, ko ahubwo bikwiye kugaragarira mu bikorwa, bagafasha abagore muri rusange n’imiryango yabo gutera imbere.

Yongeyeho ko hakiri ibibazo bitandukanye byo kwitabwaho harimo; imyitwarire idahesha ababyeyi agaciro, amakimbirane mu miryango, umwanda ugaragara ku babyeyi n’abana babo, abana bata amashuri, Igwingira n’imirire mibi n’ibindi bitandukanye.

Ati” Ntabwo twakumva ko twageze aho dushaka kuko twabaye aba Kabiri. Hari bimwe mu bibazo bikibangamiye imiryango yacu n’abacu. Hari imyitwarire idahwitse kandi idahesha ababyeyi agaciro kuko kugira amakimbirane si ibintu wakwirata, kugaragarwaho umwanda ku bana n’ababyeyi sibyo twashingiraho twemeza ko twabikemuye ndetse turacyafite abana bata amashuri kandi mu miryango duturanye ifite abana bagaragarwaho ibibazo bitandukanye birimo; Igwingira n’imirire mibi. Biradusaba guhaguruka tukigisha abaturage bacu guhangana n’ibi bibazo”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marceline avuga ko umwanya wa kabiri bawubonye bitewe no kwigisha imiryango ibanye nabi gusezerana mu mategeko kubera ko basanze imyinshi muri yo yabanaga itarasezeranye. Yongeraho ko bafite agashya kiswe”Mu ntanzi z’Urugo” aho batarebera urugo hanze gusa, ahubwo banageramo imbere.

Ati“ Uriya mwanya twishimira ko twabonye twawukuye ku bikorwa twagiye dukora no guhanga udushya nk’ako twise “Mu ntanzi z’Urugo“, aho dusura urugo tukaruganiriza ibitagenda neza bakabitubwira tukabagira inama. Twanakoze ubukangurambaga bwo kwigisha imiryango yari ifitanye amakimbirane twifashishije imigoroba y’imiryango kuva ku Midugudu ndetse abatari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bemera gusezerana”.

Akomeza yemeza ko mu mwaka w’Imihigo batangiye bahize ko bagiye gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga kandi bakagana ibigo by’Imari kugirango biteze imbere n’Imiryango yabo, ariko kandi bakanibuka kurandura imirire mibi n’Igwingira, abana bakajyanwa mu ngo mbonezamikurire, bakanatozwa kugira isuku aho batuye.

Ba Gitifu b’Imirenge bifatanije mu nama n’Abagore.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Kibangu, Mugwaneza Placidie avuga ko ubufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’Ubuyobozi ariryo banga bakoresha mu guhangana n’ibyo bibazo bibangamira imiryango. Yemeza ko ikijyanye n’igwingira bagikemuye kandi bahozaho kugirango abana badasubira inyuma. Ashimangira ko nyuma y’ubutumwa bahawe bagiye  kubugenderaho kugirango batazasubira imyuma y’aho bari bageze.

Iyi nama y’Inteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Uruhare rwa mutima w’Urugo mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye“. Hahembwe imirenge yahize iyindi ikazamura ibipimo by’imibereho y’abaturage, aho umurenge wa Kibangu wahize indi n’amanota 91,3%, Umurenge wa Rongi wabaye uwa kabiri n’amanota  90,5% ,Rugendabari iba iya Gatatu n’amanota  90,1% naho umurenge wa Shyogwe uherekeza indi yose n’amanota 80%.

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri aka karere, ku bijyanye n’Igwingira, igaragaza ko akarere ka Muhanga kavuye kuri  39% ubu rigeze kuri 31%, ari naho Meya Kayitare asaba aba bahagarariye abandi kubikurikirana, aho bibananiriye bakiyambaza inzego zibishinzwe zikabafasha.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga