• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Muhanga: RIB n’Ubuyobozi bw’Akarere bagaruje inzu y’umuturage yari igiye gutezwa cyamunara

Umwanditsi
September 19, 2022

Umuturage witwa Murekasenge Denise, utuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Mubuga, Umudugudu wa Mapfundo ari mu byishimo nyuma yo guhabwa ihumure n’ubuyobozi ko inzu ye yarigiye gutezwa cyamunara itakibaye. Yari agiye kwangara azira ibihumbi 68 yarasigayemo uwo yabereye umupangayi mbere y’uko yubakirwa inzu n’umwana we ubu wiga muri Canada.

Urwego  rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha-RIB, bwatangije ukwezi kwahariwe serivisi zitangwa n’uru rwego mu baturage, aho byanahuriranye n’Ukwezi kwa Nzeli gusanzwe ari ukw’Imiyoborere myiza y’Abaturage mu karere ka Muhanga, aho abayobozi begera abaturage bakumva ibibazo byabo ndetse bimwe bigakemurirwa mu ruhame.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n’Umuyobozi muri RIB, Modeste Mbabazi bakemuye mu ruhame ikibazo cy’umuturage witwa Murekasenge Denise warugiye guterezwa cyumunara kubera amafaranga ibihumbi mirongo itandatu n’umunani (68000 frw) asigayemo uwo yakodeshaga ho mbere yuko yubakirwa inzu n’umwana we wiga ubuganga mu gihugu cya Canada.

Inzu y’uyu muturage yari igiye gutezwa cyamunara ku rubanza avuga ko ataburanye.

Uyu muturage ati” Bayobozi ndabatakambiye kuko ngiye gutwarwa umutungo wanjye navunikiye ku maherere. Hari abashaka kuntereza cyamunara kandi bakambwira ko naburanye urubanza, ntaburanye mu buzima bwanjye. Rwose ndimo ideni uwo narincumbitseho mbere, ariko namuhaye asaga ibihumbi 45, musigaramo amafaranga agera ku bihumbi 68 nibyo bigiye kuntereza cyamunara”.

Akomeza avuga ko abizi neza ko arimo ideni, agasaba ko atakwangazwa we n’abana 8 yabyaye kuko nta handi yabajyana. Yagize ati” Ntabwo nifashije, ariko se ibihumbi 68 bitume mbura n’aho nabaga kuko batandeka ngo nyashake nyabahe, bo kunyirukana n’abana banjye ngo twangare! ndabajyana hehe?”.

Kayitare Jacqueline/Mayor Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yibukije abaturage ko bakwiye kujya birinda ibyatuma baterezwa ibyabo bivuye ku manza bishoramo nyuma bakaba umutwaro ku buyobozi, anabibutsa ko igihe bagiranye ikibazo na bagenzi babo bajya babanza kwiyambaza abahuza bakabagira inama.

Yagize ati” Ntabwo twifuza abaturage bahora mu bibazo bitandukanye, rimwe na rimwe bituma bishora mu bibazo kuko iyo bagiye mu nkiko ntacyo twebwe dushobora guhinduraho kuko ubwabo biba byabananiye. Twifuza ko bo ubwabo bajya babanza gushaka ababagira inama, twebwe tukaza byarabananiye tukabagira inama bakiyunga batagombye kujya mu manza”.

Umugenzuzi muri RIB, Mbabazi Modeste yibukije abaturage ko badakwiye guheranwa n’ibibazo, ko bakwiye kujya babivuga bigakemurwa ndetse ibidakemuwe bigashyikirizwa inzego bireba kugirango zibifateho umwanzuro. Yabibukije kandi ko nabo ubwabo bashobora kugira abajyanama babafasha.

Modeste Mbabazi/RIB.

Akomeza yemeza ko RIB, ifite inshingano zo kubumva ariko abibutsa ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza, bityo bikababera umusingi mwiza wo kwanga akarengane na Ruswa kuko nta cyiza, ahubwo itera akarengane kuri bamwe. Yabashishikarije kujya batanga amakuru kugirango ibibazo bikemuke mu maguru mashya.

Ubu bukangurambaga, bwakorewe mu karere ka Muhanga burakomereza mu karere ka Nyanza ndetse na Huye, aho baha rugari abaturage bakabaza ibibazo bibugarije. Benshi muri aba baturage, bemeza ko hari ibibazo byinshi usanga byarabuze ibisubizo, aho akenshi unasanga inzego z’Ibanze ziba zibizi ariko zikavuga ko biri mu nzira yo gukemuka.

Ubu bukangurambaga bwa RIB, bufite insanganyamatiko igira iti” Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira, Turwanye Ruswa n’Akarengane“.

Abaturage bari bitabiriye, bishimira ko bafashwa gukemura ibibazo baba bamaranye igihe.

Hari imodoka nini zirimo ibiro bigendanwa, harimo abagenzacyaha bakira abaturage ntawumva ikibazo cy’undi.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga