• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Ibyakabaye ifumbire y’imborera yunganira imvaruganda bigirwa umwanda-Guverineri Kayitesi

Umwanditsi
September 21, 2022

Mu gishanga cya Ruboroga gihuriweho n’Imirenge itatu ariyo; Mugina, Rugalika na Nyamiyaga kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 hatangirijwe igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2022-2023. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye abahinzi ko ifumbire mvaruganda yonyine itavanzwe n’imborera ntacyo bimara. Yabasabye kwita ku kuzivanga niba basha umusaruro. Yavuze ko nta Munyarwanda utazi gukora ifumbire y’imborera, ko ikibazo ari uko usanga ibyakayikoze bihindurwa umwanda.

Mu butumwa Guverineri Kayitesi Alice yahaye abahinzi ubwo yakomozaga ku ikoreshwa ry’ifumbire y’imvaruganda ikwiye kuvangwa n’imborera hagamijwe kubona umusaruro ukwiye, yagize ati“ Uyu munsi dushaka gukoresha ifumbire mvaruganda gusa kandi imvaruganda gusa itavanze n’imborera ntacyo bimara”.

Abayobozi bifatanije n’Abahinzi mu gishanga cya ruboroga, batangiza igihembwe cy’ihinga.

Yakomeje ati“ Gukora imborera nta Munyarwanda n’umwe utabizi, ni ibisigazwa by’ibyo dukoresha mu ngo, ariko akenshi usanga tubijugunya bikagenda bikaba umwanda, bikanateza isuku nke kandi nyamara byari kutubera umusaruro mwiza. Nta Munyarwanda n’umwe utazi gucukura ingarani, ibyobo bibiri. Ntabwo bisaba yuko Goronome aguhagarara hejuru, ntabwo bisaba yuko Sedo aguhagarara hejuru na Gitifu ngo nyabuneka cukura ingarani”.

Guverineri Kayitesi yongeyeho ati“ Bahinzi kandi beza bavuze, bajyanama b’Ubuhinzi mudufashe twigishe Abanyarwanda uburyo bwo kwikorera ifumbire kandi bahereye ku bisigazwa by’ibyo bakoresheje mu ngo zabo. Bizadukemurira ibibazo bibiri;  Umwanda wo kwirirwa tumenaa.. hirya no hino, ariko kandi impamvu nyamukuru ikomeye tubonemo ifumbire kandi nziza yo kunganira imvaruganda dukoresha”.

Guverineri Kayitesi, nyuma yo gutangiza igihembwe cy’ihinga, yasabye abahinzi kwita ku gukora ifumbire y’imborera bakayivanga n’imvaruganda ngo kuko aribwo bibyara umusaruro ukwiye.

Mu butumwa bwe kandi, Guverineri Kayitesi yagarutse ku kurwanya isuri mu mirima, asaba buri wese kwibuka ko gushyira imbaraga mu kurwanya isuri aho atuye, aho akorera aribyo bizafasha gukora ubuhinzi bw’igihe kirambye, butangijwe n’ibiza biturutse ku isuri ku bwo kunanirwa kuyirwanya. Yavuze ko nta murima w’ikibuga cy’umupira ubaho, ko bibaye bityo imvura ikagwa yagenda isakumye byose umuhinzi agahomba ibyo yahinze imusozi, bikanakomeza bikajya no kwangiza ibihinze mu gishanga.

Abahinzi mu gishanga cya Ruboroga, bagiriwe inama basabwa kwima amatwi abababeshya ko gucukura imirwanyasuri bimara ubutaka, babwirwa ko ibyo ari ikinyoma, ko ahubwo iyo imvura ije igasanga nta gitangira ayo mazi, atwara bwa butaka bwose bwiza bikarangira. Bibukijwe ko iyo bacukuye imirwanyasuri, amazi aza akajyamo n’iyo imvura yacika ya mazi agakomeza kugenda anyengera mu butaka bigatuma ibihingwa bimera neza.

Bamwe mu bahinzi bahawe amasomo, bahembwe ibikoresho bizabafasha mu buhinzi. Gusa, hari amakuru tugikurikirana y’ibibazo bivugwa na bamwe mu bahinzi ko hari umugambi wo kubyimwa kandi barahuguranywe n’abandi. Hari guhimbwa impamvu nsobanura mpamvu.
Umuyobozi wa Good neighbors mu Rwanda ari nabo batunganya igishanga cya Ruboroga bakanaba hafi aba bahinzi, yabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu byo bakora. 

Abahinzi bagenerwa imashini zivomerera imyaka, ariko kenshi ngo zerekanwa haje abashyitsi.
Bimwe mu bikoresho byahembwe abahinzi bahuguwe. Muri 400, aberekanywe ni 20.
Abahinzi bari bitabiriye itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga