• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Muhanga: RCA yavuze impamvu yatsinzwe n’intego y’ishyirwaho rya Koperative imwe muri buri mudugudu

Umwanditsi
September 21, 2022

Ikigo gifite amakoperative mu nshingano zacyo-RCA, kimaze imyaka ibiri gikuwe i Kigali gishyirwa mu mujyi wa Muhanga. Intego bari bihaye yo gutangiza nibura Koperative imwe kuri buri Mudugudu barayitsinzwe. Ubusobanuro batanga ni uko ngo babanje kwita ku bibazo byari byugarije menshi mu Makoperative yari asanzweho. Gusa ngo ibyo bimaze guhabwa umurongo, bagiye kugaruka ku ntego bari bihaye.

Prof. Jean Bosco Harerimana, Umuyobozi wa RCA, aratangaza ko iki kigo giteganya ko mu mezi atatu buri mudugudu wo mu karere ka Muhanga hagiye gushingwa Koperative z’icyitegererezo zigamije gufasha buri mudugudu kugira ikigo cyinjiza inyungu mu rwego rwo kuzahura ubukungu.

Yagize ati” Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya Leta y’imyaka irindwi mu kuzahura ubukungu, nibura turateganya gushinga Koperative imwe ku mudugudu yafasha abaturage kugira icyerekezo cyo kwiteza imbere biciye mu kwishyira hamwe bityo bakagira icyo bahuriraho cyabafasha”.

Akomeza avuga ko guha abaturage amahirwe yo kwicungira ibikorwa byabo bizanarushaho gutuma bagira uruhare mu kubibungabunga kuko babifata nk’ibyabo kandi bakagira uruhare mu kubirinda kuko baba babitezeho umusaruro kurusha kubiha umuntu umwe ngo abibacungire.

Prof Harelimana, yemeza ko gushyiraho ikigo cyungukira abaturage ku mudugudu bizafasha gahunda yo kuvugurura imikorere ya za koperative hagati ya RCA, Uturere n’imirenge hagamijwe kunoza imikorere no kugabanya ibihombo bikunze kugaragaramo.

Umuhigo bihaye warabatsinze kuko imyaka ibaye 2 nta kirakorwa!

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo ku wa 15 Nzeli 2022, umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Ntaganda Abdour yemeje ko ibyo umuyobozi yabwiye inzego bitashobotse kubera ko babanje guha intege amakoperative asanzwe akora kuko nayo yagaragaragamo ibibazo bitandukanye birimo imitungo icunzwe nabi.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’Intara y’Amajyepfo.

Yongeyeho ko kugeza ubu bamaze kugenzura menshi mu makoperative, aho basanzemo ibibazo byo kwitabwaho kandi ko ibyinshi byiganje ari ibifitanye isano  n’imicungire mibi y’Amakoperative. Yemeza ko nibura ibibazo bimwe byagiye ku ruhande kandi ko n’ibiri muri gahunda ya Leta bigomba gushyirwamo ingufu kugirango nabyo bibyarire umusaruro abaturage.

Ubwo iki kigo cyimukiraga mu karere ka Muhanga, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko bishimira ko begerejwe iki kigo, aho bakitezeho kubafasha amwe mu makoperative akigenda biguru ntege. Avuga ko nta kwirara ngo yumve ko yamaze kugera aho agera kuko abaturage bataka ibibazo bitandukanye.

Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo bari bitabiriye ikiganiro, uretse Kamonyi bari bitabye PAC.

Nubwo igihe bari bihaye cyo gushinga Koperative imwe kuri buri mudugudu kitashobotse, bemeza ko igihe cyose ibi bigomba gukorwa kugirango abaturage bafashwe. Kugeza ubu mu Rwanda, harabarurwa Koperative zisaga 10,025 .

Hashize imyaka 2 Leta y’U Rwanda ifashe icyemezo cyo kwimurira bimwe mu bigo byayo mu ntara, aho kubigumisha mu mujyi wa Kigali. Imwe mu mpamvu yatanzwe ni ukwegereza ubuyobozi abaturage na serivisi bajyaga gushaka kure y’aho batuye. Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’amakoperative-RCA, nacyo cyavanywe Kigali gishyirwa mu mujyi wa Muhanga muri Nzeri 2020.

Ntaganda Abdoul/RCA mu ntara y’Amajyepfo.

Akimana Jea  de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga