• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Nyanza-Gikundiro ku Ivuko: Perezida wa Rayon Sports, arasaba abakunzi n’abafana kwitabira gahunda za Leta

Umwanditsi
September 25, 2022

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele arashishikariza abakunzi n’abafana b’ibikorwa by’Uyu muryango kwitabira gahunda za Leta kuko aribyo bituma bakomeza kuba abanyarwanda beza bafasha igihugu cyabo kugera ku iterambere.

Ibi, Uwayezu yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli byanahuriranye na gahunda ngarukamwaka yiswe” Gikundiro ku Ivuko” ikubiye mu masezerano y’imyaka 4 akarere ka Nyanza kasinyanye n’uyu muryango mugari w’Ikipe ya Rayon Sport.

Umuganda wahuje Abakinnyi, Abayobozi, Abafana n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati” Twishimira ko dufitanye imikoranire myiza n’Akarere ka Nyanza muri gahunda zose zijyanye no kwegera abaturage kandi tukabegereza ikipe yabo bakunda. Si aha honyine gusa, n’ahandi hose bashoboka tuzajyayo tugamije kuyibegereza no gushakashaka ubushobozi bwo kuyifasha gukomeza gukomera kurushaho”.

Yongeyeho ko umukunzi cyangwa umufana wa Rayon sports, akwiye kumva neza ko adakwiye kujya agendera kure ibikorwa byose yegereza na Leta kuko biba bigamije impinduka nziza ku buzima bwe, ko kandi kutitabira ibikorwa byateguwe uri umukunzi wa Rayon Sports bigayitse cyane kuko kugera ku iterambere byakugora. Ahamya ko aho ariho bibukiranyiriza gahunda z’Ubunyarwanda zigamije kugera ku ntego nziza igihugu gitegura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abaturage batuye i Nyanza bakwiye kubyaza umusaruro kandi bakitabira gahunda zose Leta, bakagira isuku, bakohereza abana ku ishuri kandi bakitabira ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi bw’igihembwe cya mbere cya 2023A.

Mayor Ntazinda.

Meya Ntazinda, yongeyeho ko ubuyobozi bukomeza kubashakira ibyishimo ikipe ya Nyanza FC itarabasha kubaha, bagakorana na Rayon Sports mu rwego rwo kubafasha mu bikorwa by’ubukangurambaga ku bukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Abaturage bishimira ibikorwa akarere gakorana na Rayon sports?

Ntirenganya Jean Pierre, avuga ko atuye mu kagali Nyanza, Umudugudu wa Kavumu. Ahamya ko bashimira ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwatekereje gukorana amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ifanwa na benshi muri aka karere, ko ndetse ari byiza kuba irimo kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije impinduka ku baturage.

Abaturage ibyishimo byari byose.

Yagize ati” Turashimira ubuyobozi bwacu bwemeye gukorana na Rayon Sports yavukiye iwacu igakinamo abana bacu ndetse abaturage benshi duturanye bavuga ko bakunda Rayon, kandi iyo banashatse kutubonera rimwe bayizana inaha ubundi tugahita tuza kuyireba kuko ntabwo benshi bafite ubushobozi bwo kujya kuyireba aho ikinira, bityo bakaza nk’uku tugakorana umuganda, tukabyinana, tukanasabana nabo”.

Mukantwari Zainat, yagize ati“ Nibyo twahawe ubutumwa butandukanye muri uyu muganda, ariko buri muturage wese akwiye kuraga ibyiza umwana we kandi ntahandi tubikura ni mu nama nk’izi, noneho iyo haje nk’ikipe ya Rayon abenshi muri twe twakuze dukunda biba umwanya mwiza wo guhuriramo n’ubuyobozi n’iyi kipe.  Byadufashije kubona n’abayobozi b’i Kigali bakorera mu nzego zitandukanye”.

Rayon Sports ku Mutima.

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe imitangire ya Serivisi, Imiyoborere myiza na JADF mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Afrika Alexis avuga abaturage bakwiye kugandukira gahunda z’ibikorwa bigamije imiyoborere myiza no kwimakaza iterambere ry’Igihugu, bishingiye ku muturage nk’intangiriro ya byose.

Muri iyi gahunda ya Gikundiro ku Ivuko, ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi bayo bakoranye umuganda usoza ukwezi n’abaturage bo mu murebge wa Bweramana ho mu kagali ka Kavumu, bakomereza ku nzu ndangamateka yahoze ari urukiko rw’Umwami ndetse bakomereza mu Rukari. Ibi birori, byasojwe n’umukino wa Gicuti wahuruje abakunzi ba Rayon Sports Fc na Nyanza Fc kuri sitade ya Nyanza ku i saa 15:00′.

Hanasuwe Inzu ndangamateka i Nyanza.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga