• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Kamonyi-Kayumbu: Ikigo nderabuzima kitagira ibikoresho n’abakozi bahagije

Umwanditsi
October 3, 2022

Ikigo nderabuzima cya Kayumbu, gikennye ku kutagira ibikoresho ku buryo na zimwe mu ntebe nke ari intirano mu baturage. Ibitanda by’abarwayi niyo meza akorerwaho mu gutanga Serivise no kwakira abakigana. Utugare tw’abafite ubumuga ni zimwe mu ntebe abakozi nabo batari benshi bifashisha. Umuganga umwe niwe usanga mu kigo cy’inyubako nyinshi kandi ziri ku buso buruta ubwa byinshi niba atari byose mu bigo nderabuzima muri aka Karere ka Kamonyi.

Umunyamakuru wa intyoza.com akigera muri iki kigo nderabuzima mu mpera z’icyumweru gishize, yatunguwe no gusanga ari ikigo kigaragara ko ari gishya mu nyubako ariko kitagira ibikoresho kugera n’aho bamwe mu bakozi bake bahari intebe zimwe bakoresha zaba izo bicaraho n’izo kwakiriraho abarwayi ari izo batiriye mu baturage, ubundi se ushoboye akizanira igikoresho(intebe).

Ukinjira mu kigo nderabuzima cya Kayumbu wagira ngo ni Ibitaro bikomeye, ariko ugera imbere ukumirwa.

Bamwe mu bakozi bake umunyamakuru yasanze muri iki kigo nderabuzima cya Kayumbu, ntawe ushaka kugira icyo avuga ngo hato ativamo cyangwa se akazashinjwa gutanga amakuru atavuga neza ikigo, kuko ufatiye ku bikoresho bidahari n’abakozi bake cyane dore ko yahasanze umuganga umwe bihita bikwereka Serivise uhaje ahabwa.

Amakuru mpamo umunyamakuru yabashije kuhakura ariko kandi anemezwa n’umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ni uko umuyobozi wacyo amaze igihe arwaye, umwungirije nawe bikavugwa ko arwaye, ariko kandi bitewe nuko kiri mu bigo biri kure hari amakuru ko hari na bamwe bahora mu mpushya z’uburwayi( repos medical).

Ibitanda by’abarwayi nibyo meza n’ibiro bikorerwaho akazi.

Ntabana Gaston, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kamonyi utarashatse kugira byinshi abwira umunyamakuru ku bibazo uruhuri biri muri iki kigo, ntabwo ahakana ko kidafite ibikoresho birimo n’imiti bidahagije ndetse n’abakozi badahagije.

Ntabana, avuga ahubwo ko na bimwe mu bikoresho birimo imiti birwarije kugira ngo biboneke, ariko kandi agahamya ko hatanzwe isoko bakaba bategereje ibisubizo bizakemura bimwe mu bibazo byugarije iki kigo nderabuzima bivugwa ko cyakira abarwayi basaga 1000 ku kwezi.

Uwo wicaye mu kagare k’abafite ubumuga si uko abufite, ni umukozi w’ikigo nderabuzima urimo gutanga imiti muri Farumasi. Iyo niyo ntebe.

Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu ubarizwamo iki kigo nderabuzima, yemera ko nta bikoresho ndetse n’abakozi bahagije ikigo gifite, akavuga ko ibyo bitari mu bushobozi bw’Umurenge, ko nabo bategereje igisubizo cy’ubuyobozi bubakuriye.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage baturiye hafi y’iki kigo nderabuzima barimo n’abajya kukivurizaho, bavuga ko ubundi abakigana bitewe no kutagira intebe, iyo habonetse abarwayi benshi ngo bamwe bicara hasi, abandi ba hafi ushoboye akagenda yitwaje agatebe ke. Bavuga kandi ko hari na bamwe mu bakozi usanga bataboneka, bahora mu biruhuko by’uburwayi bitewe no kuba bakora kure, bityo na serivise babona zikaba inkene. Basaba ko ubuyobozi ndetse by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima bagira icyo bakora ngo kuko kubaha ivuriro bakabima ibikoresho n’abakozi bahagije ntacyo babahaye.

Uwo wicaye mu kagare k’abafite ubumuga si uko abufite. Niyo ntebe yicayemo yakira abaje kwa muganga.
Ibyo ubona yaba mashine n’ibindi biteretse ku gitanda cy’abarwayi, Intebe ni intirano mu baturage.
Izo ntebe 2 ubona ni izatiriwe mu baturage ngo abaje kwivuza nibura bamwe babone aho bicara.
Icyo gitanda cyahinduwe ameza yakirirwaho abaje kwa muganga ugisanga mu cyumba kinini aho abagana ivuriro bashyikira.
Urebye kimwe mu bice kigaragara mu bigize inyubako zitari nke z’iki kigo nderabuzima.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga