• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Nyuma y’imyaka 12, Ingabire Victoire Umuhoza yabonanye na Bucura bwe

Umwanditsi
October 13, 2022

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko yatewe ubwuzu no kongera kubona Bucura bwe nyuma y’imyaka 12 atamubona. Avuga ko u Rwanda rugendwa.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ati“ Nyuma y’imyaka 12, mfite ubwuzu bw’inshi bwo kongera kubona bucura bwanjye. U Rwanda ruragendwa !”.

Ubu butumwa yatanze, buherekejwe n’ifoto yerekana we n’Umuhungu we( Bucura) bari kumwe ku kibuga cy’indege cya Kigali-I Kanombe.

Muri Mutarama (1), nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu muhungu we Rist Shimwa Muyizere yasohoye indirimbo irimo agahinda k’uburyo yatandukanyijwe na nyina.

Ingabire Victoire Umuhoza, muri 2010 nibwo yagiye gukorera Politiki mu Rwanda, asiga inyuma umuryango we w’abana batatu n’umugabo we. Nyuma yo kugera mu Rwanda, yaje gukatirwa gufungwa imyaka 15 ku byaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha we yahakanye.

Mu 2018, Ingabire Victoire yarekuwe ku mbabazi za perezida wa Repubulika amaze muri gereza imyaka umunani. Nubwo yarekuwe, ntafite uburenganzira bwo gusohoka mu Rwanda atabiherewe uruhushya na Minisiteri y’ubutabera. Yigeze kuvuga ko inshuro yagerageje kubisaba atabyemerewe.

Ingabire Victoire Umuhoza ari kumwe na Bucura bwe ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Ajya mu Rwanda, Ingabire yasize uyu muhungu we afite imyaka umunani, ubu akaba afite imyaka 19. Mu ndirimbo yasohoye mu rurimi rw’Igiholandi yise“ Inzira Ndende” ushyize mu Kinyarwanda, Muyizere yaririmbye ku gahinda yasigiwe na nyina n’icyizere yifitiye we na nyina. Mu 2020, Ingabire Victoire Umuhoza yasuwe mu Rwanda n’umukobwa we hamwe n’umwuzukuru we.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga