• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Yatumye inyundo yo guca ipingu rya DASSO yatorokanye bamuzanira abamuta muri yombi

Umwanditsi
October 21, 2022

Umugabo Mbananabo Leonard, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, nyuma y’iminsi itatu atorokanye ipingu yambitswe na DASSO mu Murenge wa Kayumbu, yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gusaba abantu kumushakira inyundo yo guca ipingu bagahita batanga amakuru yatumye ahita atabwa muri yombi.

Mbananabo Leonard, ahagana ku i saa cyenda z’urukerera rw’iki gitondo cya Tariki 21 Ukwakira 2022 nibwo yafatiwe mu Mudugudu wa Musave, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, aho asanzwe akunda kujya kuko ari mu Muryango(Bene wabo).

Amakuru intyoza.com yahawe na bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu, amakuru kandi ashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye uyu Mbananabo Leonard yafatiwemo, ahamya ko yahageze nk’ibisanzwe kuko ahisanga nko mu muryango we, aza gusaba ko bamushakira inyundo yo guca ipingu yaje yambaye, aho kuzana inyundo bahita batanga amakuru haza abamuta muri yombi.

Mbananabo Leonard, agitabwa muri yombi yahise azanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Runda ari nayo ireberera Umurenge wa Rugalika. Gitifu w’Akagari yafatiwemo, yabwiye intyoza ko uyu ukekwa yaje muri bene wabo aho asanzwe aza ariko ahaza yambaye ipingu ku kuboko kumwe kuko irindi ngo yari yariciye. Yagize kandi ati“ Twamufashe mu ma saa cyenda z’igitondo. Bagiye nk’abashaka inyundo bahita baha amakuru Mudugudu, nawe aratubwira”.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Mbananabo Leonard, anemezwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Murangira B Thierry wahamirije intyoza ko uyu mugabo afitwe na RIB, ko yashakishwaga ku bw’icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana, ikirego cye kikaba cyarakiriwe na Sitasiyo ya RIB ya Musambira.

Mu masaha ya saa yine y’ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2022, nibwo Mbananabo Leonard yatorokanye ipingu yari yambitswe n’abakozi b’urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano(DASSO) mu Murenge wa Kayumbu ubwo bari bamusize ku biro by’Umurenge. Yari yafatiwe mu isoko rya Manyana riherereye muri uyu Murenge, ku rugabano rwawo na Musambira, aho yashakishwaga kubera gukekwaho icyaha twavuze hejuru bivugwa ko yakoreye mu kagari ka Buhoro I Musambira.

Soma inkuru yabanje hano;Kamonyi-Kayumbu: Ukekwaho gusambanya umwana yatorokanye ipingu rya DASSO

Munyaneza Theogene 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga