• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

U Rwanda rushinja DR Congo guhitamo inzira y’intambara

Umwanditsi
October 25, 2022

Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo Perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasiya, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “Leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”. 

Itangazo rya Leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.

Mu kiganiro aheruka guha BBC dukesha iyi nkuru, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “Twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira”. Gusa yongeyeho ko igihe byaba “bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu”.

Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo Perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasi, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “Leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”.

Nyuma y’iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarubuye muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana na “Rwanda Defence Forces” iri inyuma ya M23.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR.

U Rwanda rurashinja kandi ko “ibitero bishya bya FARDC kuri M23…binyuranyije n’ibyumvikanyweho ku mutekano w’akarere, harimo iby’i Nairobi na Luanda.”

M23 na FARDC buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwateye urundi kuwa kane ushize imirwano mishya igatangira nyuma y’igihe cy’amezi ane y’agahenge mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Leta y’u Rwanda ivuga ko “ibirego bihoraho bidafite ishingiro” birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 “bitakwihanganirwa”. Iri tangazo kandi, rivuga ko ryamaganye ibikorwa “bikomeje kandi bidafite ishingiro” byo kugira u Rwanda “impamvu y’ibibazo bya Politiki by’imbere muri RDC”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga