• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Umugabo umaze imyaka 50 atazi amazi n’isabune ku mubiri we yapfuye ku myaka 94

Umwanditsi
October 26, 2022

Umuntu uba ukwa wenyine wiswe n’itangazamakuru “umugabo usa nabi kurusha abandi ku isi” yapfuye ku myaka 94 nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo. Amou Haji yanze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara.

Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura. Ibinyamakuru byaho, bivuga ko amaherezo mu mezi ashize Haji yananijwe n’igitutu cy’abantu akemera gukaraba.

Ibiro ntaramakuru bya Iran, IRNA, bivuga ko nyuma yahise arwara, akaba yarapfuye ku cyumweru. Mu kiganiro yatanze muri 2014 ku kinyamakuru Tehran News, Haji yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z’ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k’amatafari yubakiwe n’abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah.

Haji imbere y’inzu ntoya yubakiwe n’abantu mu mudugudu yari atuyemo.

Icyo gihe yabwiye icyo kinyamakuru ko iyi mibereho idasanzwe yayitewe “n’ihungabana mu ntekerezo” yagize akiri muto. Imyaka myinshi yo kudakaraba yatumye uruhu rwe ruhomaho ‘igihu cy’imyanda’ nk’uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n’amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.

Haji nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bizwi ko ubwe nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe. Kugerageza kumukarabya, cyangwa kumuha amazi meza yo kunywa, byaramurakazaga, nk’uko IRNA ibivuga.

Mu bizwi yakundaga harimo kunywa itabi.

Kuba yaba ariwe muntu wamaze igihe kirekire atikojeje amazi kurusha abandi bamwe babigiyeho impaka. Mu 2009, havuzwe amakuru y’umugabo wo mu Buhinde icyo gihe byavugwaga ko amaze imyaka 35 adakaraba cyangwa ngo yoze amenyo. Amaherezo ye kuva icyo gihe ntabwo yamenyekane neza.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga