• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Kamonyi: Ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 akamubyaza umwana ari mu maboko ya RIB

Umwanditsi
October 27, 2022

Umugabo bivugwa ko afite imyaka isaga 60 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 14 akamutera inda. Uruhinja rumaze ibyumweru bibiri ruvutse. Bikimenyekana, ukekwa yarahunze, acika ubuyobozi bw’ibanze ariko birangira yijyanye kuri RIB Musambira.

Umugabo twirinze gutangaza amazina ye, ufite abagore n’abana mu Murenge wa Musambira arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 14 y’amavuko(twirinze gutangaza amazina), akamutera inda, uruhinja rukaba rumaze ibyumweru 2 ruvutse.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko wabyajwe undi(buhinja), nyuma yo gusambanywa, aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko byose byatangiye akorera uyu mugabo avuga ko afite abagore benshi, akamwahirira ubwatsi bw’amatungo ye, nyuma bikaza kugera aho amufata akamusambanya, akamutera inda ariko akabanza kugira ubwoba bwo kubivuga.

Avuga ko ajya kubyara, yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma na Mama we wanamushakiye umurwaza, ariko we kubera ubwoba agatinya guhita avuga nyirabayazana w’ibyamubayeho.

Inkuru ikijya hanze kuko byageze aho abivuga, uyu mugabo yahise acika ava mugace atuyemo ku buryo nta wamenye irengero. Nyuma y’Igihe yaje kugaruka, inkuru iba kimomo, ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bujya kumufata arabucika kuko yari yabimenye, ariko nyuma y’igihe yahise yishyikiriza RIB mu minsi mike I Musambira.

Amakuru y’aya mahano (mu mvugo ya Kinyarwanda), anemezwa n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, aho DR Murangira B. Thierry yabwiye intyoza.com ko ukekwaho iki cyaha ari mu maboko y’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira, ko kandi kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 28 Ukwakira 2022 hazajya gupimwa ibizamini bya DNA( kuri Forensic Laboratory) kugira ngo barebe ko umwana wavutse ari uw’uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana akaba mu ibazwa yamwihakanye.

Amakuru uyu mwana w’umukobwa wasambanijwe yahaye intyoza.com ni ay’uko yasabwe na RIB Sitasiyo ya Musambira kuzinduka ajya ahazafatirwa ibizamini bya DNA, ariko we akaba ahakana ko mu gihe yaba atajyanye na Mama we ntaho azajya. Asaba ubuyobozi ko bwamufasha kubona Ubutabera nyabwo.

Munyaneza Theogene

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga