• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Urubuga rwa Twitter mu maboko y’umukire wa mbere ku isi, Elon Musk

Umwanditsi
October 28, 2022

Umugabo wa mbere ukize cyane ku isi, Elon Musk, yamaze kugura kompanyi y’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku kayabo ka Miliyari 44 z’amadolari y’Amerika, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika n’umushoramari muri iyo kompanyi. Yanditse kuri Twitter ko “inyoni irekuwe”, mu gisa nko kuvuga ko amasezerano y’ubugure yasojwe.

Abayobozi bamwe bo ku rwego rwo hejuru muri Twitter, barimo n’umukuru w’iyi kompanyi Parag Agrawal, amakuru avuga ko birukanwe. Ibi bisoje ikibazo cyari kimaze amezi cyari cyaratumye Twitter ijya mu rukiko ishaka ko uyu muherwe utunze za miliyari z’amadolari akurikiza amasezerano y’ubugure yari yagerageje kwikuramo.

Twitter ntiremeza uko kugurwa, ariko uwashoye imari mbere muri Twitter yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko amasezerano y’ubugure yamaze kugerwaho.

Elon Musk, uvuga ko aharanira “gutanga ibitekerezo byose uko byakabaye nta gikuweho“, yagiye anenga uburyo bwa Twitter bwo guconshora cyangwa gukora ubugororangingo bw’ibitekerezo.

Inkuru yo kugura Twitter kwe irakirwa mu buryo butandukanye n’abakoresha uru rubuga ndetse n’abakozi b’iyi kompanyi. Abantu benshi bo muri Amerika b’ibitekerezo bya politiki byo mu murongo w’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera barishimira ko Agrawal avuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Twitter.

Abo babona Agrawal, na Jack Dorsey wamubanjirije kuri uwo mwanya, nk’abemera ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo, barimo kugabanya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Banavuga ko ku buyobozi bw’abo bombi, Twitter yanize ibitekerezo by’abantu bakomeye ku bya kera badashaka impinduka – ikirego Twitter yahakanye.

Agrawal, n’umuyobozi mukuru ushizwe imari Ned Segal hamwe n’umuyobozi mukuru wo mu rwego rw’amategeko n’igenamigambi Vijaya Gadde, ntibakiri abakozi b’iyi kompanyi, nkuko amakuru yo mubitangazamakuru byo muri Amerika abivuga.

Agrawal na Segal baherekejwe basohorwa mu biro bikuru bya Twitter mu mujyi wa San Francisco muri leta ya California nyuma yuko ayo masezerano yari amaze kugerwaho, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters. Biz Stone, umwe mu bashinze Twitter, yashimiye Agrawal, Segal na Gadde ku “musanzu” wabo muri Twitter.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga