• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Minisitiri Mukeshimana yasabye abahinzi ba Koperative COAMILEKA kuba intangarugero

Umwanditsi
November 3, 2022

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine yifatanyije n’abahinzi bakorera ubuhinzi muri Koperative ya COAMILEKA. Ba bagaye ibigori banashyiramo ifumbire bahawe na Leta ku buntu. Yabasabye gukomeza kuba intangarugero mu buhinzi n’ubworozi, bagakomeza gukora ubuhinzi buhindura ubuzima bwabo n’imiryango yabo.

Ibi, Minisitiri Mukeshimana yabigarutseho mu muganda wo kwifatanya n’abo bahinzi mu buhinzi bakorera mu gishanga cya Gikoro kiri kuri Hegitari 86 kibarizwa hagati y’imirenge ya Karama, Gacurabwenge na Rukoma ho mu karere ka Kamonyi.

Yagize ati” Turabagaye ndetse tunateye ifumbire ya DAP na URE kuri ibi bigori. Mukomeze kuba intangarugero mu buhinzi n’ubworozi mukora kuko muzwiho kuba intangarugero, ariko mukomeze guharanira ko mwabona umusaruro mwinshi wabafasha kwiteza imbere. Mugomba no kugira intego nziza kuko Leta yabunganiye kubera ubushobozi buke tuziko mufite”. Akomeza yibutsa abahinzi ko umurimo w’Ubuhinzi ukozwe neza watunga benshi.

Umuhinzi Mukundente Devotha, yabwiye intyoza.com ko bashimira Leta y’u Rwanda yabahaye ifumbire yo kwifashisha. Ahamya ko iyo Leta itaza kubatekerezaho bari bamaze kwiheba ko umusaruro utazaboneka neza.

Yagize ati” Rwose turashima Leta yadufashije ikaduha ifumbire yo gushyira mu bihingwa byacu kuko intege zacu zararangiye kubera ubukene. Nibura ukwiheba kwacu kuragabanutse nubwo imvura yabuze bikaba byagabanya umusaruro wacu”.

Rubayita, yagize ati” Twagize impungenge bitewe n’izuba ryabaye ryinshi ariko nubwo twebwe tubona amazi hano hari abandi bakwiye kwitabwaho kuko bagira ibishanga bitagira amazi menshi, ahubwo usanga bo igishanga cyumye kandi nawe urebye reba n’aha dufite amazi hari ibice usanga byarumye! Wenda aka gafumbire karaza kudufasha bihembuke tugire intege zo kubivomerera dukoresheje amabasi n’ibindi bitewe n’aho dukura amazi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko abahinzi bakwiye gukora bagamije gukomeza kwiteza imbere, bagafasha Igihugu gukomeza guhangana n’ibihe by’amapfa, aho usanga abaturage batabasha kweza nkuko biba bisanzwe mu gihe cy’imvura.

Muri aka karere, habarurwa hegitari zisaga 1362 zihujwe mu bishanga. Izigera kuri 800 nizo zishobora kubona amazi zikavomererwa, ariko hakaba izigera kuri 562 zizagira amapfa kubera amazi macye adashobora guhaza ibihingwa bihahinze.

Nubwo aba Bahinzi bavuga ibi, hari abandi baturage bemeza ko uburyo bwo kuvomerera ibihingwa biri mu bishanga bibagora. Basaba ko haboneka ubundi buryo bwo kuvomerera ndetse hagatekerezwa n’uko inkuka z’ibyo bishanga byakwitabwaho hagamijwe kongera umusaruro.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga