• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
19/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
19/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Miss (Nyampinga) wa Argentine n’uwa Puerto Rico batangaje ko bashakanye

Umwanditsi
November 3, 2022

Uwabaye Miss Argentine n’uwabaye Miss Puerto Rico batunguye benshi ubwo batangazaga kuri Instagram ko bashakanye. Ni Mariana Varela wa Argentine na Fabiola Valentín wa Puerto Rico bahuriye mu irushanwa rya Miss Grand International 2020 nyuma y’uko bombi babaye ba ‘Nyampinga’ mu bihugu byabo muri uwo mwaka. 

Nyuma y’uko aba bombi bageze mu 10 ba mbere muri iryo rushanwa ryabereye muri Thailand, bagiye bagaragaza ubucuti bukomeye ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bivugwa na CNN.

People Magazine, ivuga ko ku cyumweru banditse kuri Instagram yabo mu rurimi rw’Igisipanyole bati:“ Nyuma yo kwiyemeza kugira ibanga umubano wacu, twafunguye imiryango yawo ku munsi udasanzwe. 28/10/22 ❤️💍✨” .

Varela w’imyaka 26, na Valentín w’imyaka 22, bagaragaje video itunganyije irimo amafoto y’uko bakundana, uko basabanye kubana, impeta bambikanye, n’ibindi bihe by’ibyishimo byabo n’inshuti zabo.

CNN ivuga ko aba bombi bashyingiranywe mu mujyi wa San Juan muri Puerto Rico tariki 28 z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022.

Abantu batandukanye barimo abagiye mu marushanwa y’ubwiza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bifurije Varela na Valentín ibihe byiza. Abena Akuaba umunya-Ghana umuririmbyi akaba n’uwatsinze irushanwa rya Miss Grand International 2020 yanditse abashimira yongeraho ati: “MGI yakoze uguhura kwiza.”

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga