• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
06/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Ngororero: Hagiye kuzamurwa ibiro by’Akarere bizatwara asaga Miliyari 2,6

Umwanditsi
November 12, 2022

Hashize igihe abaturage bajya kwaka serivisi ku biro by’Akarere ka Ngororero bavuga ko inyubako ishaje.  Bemeza ko nta bwinyagamburiro abahakorera bafite kubera ubuto bwaho. Miliyari zisaga 2,6 zigiye gukoreshwa mu kubaka ibiro bishya bizasimbura ibisanzwe.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ngororero, bavuga ko ubuyobozi bwabo bukorera mu nyubako ishaje, itajyanye n’igihe kandi ibiro( offices) byinshi bikaba bitoya, bikoreramo abakozi benshi batanga Serivise zitandukanye, ku buryo no kumenya aho wakira Serivise runaka biba bitoroshye.

Inyubako isanzwe.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeje ko inyigo y’inyubako nshya kandi igezweho yarangiye, aho bizubakwa ahegeranye n’ibiro bisanzwe ndetse bikazaba bigeretse ariko n’ibisanzwe bikaba bitazasenywa.

Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero yemereye itangazamakuru ko inyigo yarangiye ikaba igaragaza ko inyubako izubakwa na Miliyari ebyiri na Miliyoni Magana atandatu z’amafaranga yu Rwanda (2,600,000,000 Rfw). Akomeza avuga ko ikibanza gihari ndetse imirimo ikazatangira umwaka utaha.

Igishushanyo cy’inyubako nshya izubakwa.

Yagize ati” Inyigo yararangiye ndetse n’ikibanza cy’aho tuzubaka inyubako y’aka karere harahari kandi izuzura itwaye asaga Miliyari 2,6 frw. Umwaka utaha tuzatangira imirimo ariko iyi nyubako isanzwe dukoreramo ntabwo izavaho kubera ko ikibanza gihagije”.

Akomeza avuga ko ibi biro nibimara kuzura bizafasha mu kugabanya ubucucike mu bakozi ndetse na Serivisi zimwe na zimwe zigifite umubare mwinshi w’abakozi bakorera ahantu hato bakazabona ahantu hagari ho gukorera.

Ikindi Meya yongeyeho ko amafaranga bategereje ko Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA) kandi igihe cyose amafaranga azasohokera imirimo yo kubaka iyi nyubako y’ibiro by’akarere bizatangira kuko inyigo yo irahari yamaze gukorwa.

Iyi nyubako isanzwe ikorerwamo n’akarere ka Ngororero yubatswe mu mwaka w’i 1980, ikaba yarahoze ari ibiro bya Su-Perefegitura ya Ngororero, aho mu gihe cy’amavugurura no kwegereza ubutegetsi abaturage haje gushyirwamo ibiro by’Akarere biherereye mu murenge wa Ngororero, Akagali ka Kazabe, Umudugudu wa Ngororero.

Ku ikubitiro kubakiwe abakozi batarenze 15 ariko kugeza ubu gakorerwamo n’abakozi basaga 150, aho binagaragara ko harimo ubucucike. Kugeza ubu, Akarere ka Ngororero kabashije kugabanya ubukene buva kuri 38% bakaba bamaze kugera kuri 20.8% by’abaturage bafite ubukene.

Inyubako ishaje.

Akimana  Jean de Dieu

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga