• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Abakuru b’Ubutasi bwa Amerika n’Uburusiya bahuye imbona nkubone

Umwanditsi
November 15, 2022

Umukuru w’ubutasi bw’Amerika n’umukuru w’ubutasi bw’Uburusiya bahuye imbona nkubone ngo baganire ku nkeke itewe n’Uburusiya yo gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine, no ku mfungwa z’Abanyamerika zifunzwe n’Uburusiya”mu karengane”.

Ibi biganiro hagati y’umukuru w’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA) William Burns na mugenzi we w’Uburusiya Sergei Naryshkin, byabaye kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru Ankara wa Turukiya.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Kremlin, byavuze ko ibyo biganiro byabaye “bisabwe n’uruhande rw’Amerika”. Iyi ni yo nama yo ku rwego rwo hejuru cyane ibaye mu ruhame hagati y’abategetsi bo muri ibi bihugu kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House, byavuze ko Burns – wahoze ari ambasaderi w’Amerika mu Burusiya hagati y’umwaka wa 2005 na 2008 akaba anavuga Ikirusiya – atari arimo kuganira ku gusoza intambara.

Mu itangazo, White House yavuze ko ubutumwa bwe bwari “ku ngaruka z’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi bikozwe n’Uburusiya“, n’ibyago by’uko habaho” ukuzamba kw’ituze rijyanye n’intwaro kirimbuzi”.

Umukuru wa CIA William Burns .

Mu mezi ya vuba aha ashize, Amerika yakomeje kuburira Uburusiya kwirinda gukoresha intwaro kirimbuzi ntoya (tactical nuclear weapons) muri Ukraine, mu gihe hari uguca amarenga k’Uburusiya ko bushobora kuba bushaka kuzikoresha.

Mu kwezi kwa cyenda gushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashinje uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) gushaka gusenya Uburusiya, ashimangira ko azakoresha “ubushobozi bwose buhari” mu kurinda ubutaka bw’Uburusiya, mu cyabonywe nk’igikangisho kiteruye cy’uko yakoresha intwaro kirimbuzi. Amerika yavuze ko izo nkeke izifata mu buryo butajenjetse.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga