Abakuru b’Ubutasi bwa Amerika n’Uburusiya bahuye imbona nkubone

Umukuru w’ubutasi bw’Amerika n’umukuru w’ubutasi bw’Uburusiya bahuye imbona nkubone ngo baganire ku nkeke itewe n’Uburusiya yo gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine, no ku mfungwa z’Abanyamerika zifunzwe n’Uburusiya”mu karengane”.

Ibi biganiro hagati y’umukuru w’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA) William Burns na mugenzi we w’Uburusiya Sergei Naryshkin, byabaye kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru Ankara wa Turukiya.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Kremlin, byavuze ko ibyo biganiro byabaye “bisabwe n’uruhande rw’Amerika”. Iyi ni yo nama yo ku rwego rwo hejuru cyane ibaye mu ruhame hagati y’abategetsi bo muri ibi bihugu kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House, byavuze ko Burns – wahoze ari ambasaderi w’Amerika mu Burusiya hagati y’umwaka wa 2005 na 2008 akaba anavuga Ikirusiya – atari arimo kuganira ku gusoza intambara.

Mu itangazo, White House yavuze ko ubutumwa bwe bwari “ku ngaruka z’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi bikozwe n’Uburusiya“, n’ibyago by’uko habaho” ukuzamba kw’ituze rijyanye n’intwaro kirimbuzi”.

Umukuru wa CIA William Burns .

Mu mezi ya vuba aha ashize, Amerika yakomeje kuburira Uburusiya kwirinda gukoresha intwaro kirimbuzi ntoya (tactical nuclear weapons) muri Ukraine, mu gihe hari uguca amarenga k’Uburusiya ko bushobora kuba bushaka kuzikoresha.

Mu kwezi kwa cyenda gushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashinje uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) gushaka gusenya Uburusiya, ashimangira ko azakoresha “ubushobozi bwose buhari” mu kurinda ubutaka bw’Uburusiya, mu cyabonywe nk’igikangisho kiteruye cy’uko yakoresha intwaro kirimbuzi. Amerika yavuze ko izo nkeke izifata mu buryo butajenjetse.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →