• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Hatangijwe umushinga witezweho gufasha ababyeyi n’abarezi gutanga uburezi budaheza

Umwanditsi
November 21, 2022

Mu karere ka Muhanga hatangijwe umushinga ugiye gukorana n’amarerero 10 n’ibigo 14 by’amashuri abanza. Ni umushinga uzibanda ku bana bafite ubumuga n’abatabufite bari hagati y’imyaka kuva kuri 0-12, mu kuzamura imikurire iboneye no gushyira imbere serivisi zidaheza n’uburezi.

Ni umushinga w’Umuryango mpuzamahanga Humanity&Inclusion, ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivisi zidaheza, uzakorera mu mirenge 5 yo mu misozi ya Ndiza harimo; Kiyumba, Rongi, Nyabinoni, Kibangu na Kabacuzi. Uzakorana kandi n’ibigo nderabuzima bitanu(5) bibarizwa mu gice gikoreramo ibitaro by’Akarere ka Muhanga bya Nyabikenke.

Bankundiye Gisele, Umuyobozi w’Ibikorwa by’Umushinga Humanity &Inclusion mu Rwanda akaba n’umukozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita kubafite ibibazo by’ubumuga ari nawo utera inkunga uyu mushinga, avuga ko ibikorwa bagiye gukora bizafasha ababyeyi n’abarezi kumenya uburyo uburezi budaheza bukwiye gukorwa.

Avuga kandi ko bazanigisha uko bakwiye kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, uko babungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kugorora ingingo ku bana bazaba bafite ibibazo by’ingingo, uburezi budaheza no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana baba abafite ubumuga cyangwa batabufite.

Akomeza avuga ko nubwo ibyiciro bizibandwaho ari ibiri bagati y’imyaka kuva kuri 0-12, uwaba ayirengeje nawe ngo ntabwo bizabuza ko ahabwa ubufasha mu gihe yaba ari muri ya mashuri umushinga uzakoreramo. Ashimangira ko mu gukorana n’ababyeyi n’andi marerero azaza kwigira kuri aya, arebe uko abana bafite ubumuga n’abatabufite bafatwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko uyu mushinga ugiye kubabera ishuri ryiza abandi bazigiraho kuko hari igihe ababeyi basabwaga kugira uruhare batanga, ugasanga batabasha kubyumva kubera imyumvire iri hasi.

Yagize ati” Uyu mushinga uzadufasha kwigisha ababyeyi kumenya uko bategurira abana babo indyo yuzuye n’uko bakwiye gufata abana babo neza, baba bafite ubumuga cyangwa batabufite. Twiteguye ko imyumvire yabo igomba kuzahinduka ndetse n’ababyeyi bazabasha kubona ibi bikoresho nibanasabwa uruhare rwabo bazabasha kurutanga. Twizeye ko bizagera mu yandi marerero abashe gutera imbere kurushaho”.

Ibikorwa by’uyu mushinga, bitangiriye mu turere 4 mu gihugu cyose. Akarere ka Muhanga, Karongi, Gicumbi na Musanze. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzagera kubana bafite ubumuga basaga 300, Ababyeyi basaga ibihumbi 5000, Abanyeshuri bo mu mashuri abanza basaga 18,000 bazaba bari mu bigo bisaga 22, n’ ibigo nderabuzima 25 n’amashuri mbonezamikurire agera kuri 44.

Aya mashuri yose azahabwa ibikoresho ndetse anitabweho umunsi ku munsi n’abakozi bafite ubushobozi bwo kwigisha ababyeyi. Ni umushinga kandi uzakorana n’ikigo gisanzwe kigorora amagufa cya HVP Gatagara n’undi mushinga witwa ROE (Rwanda Organization for Epilepsy). Hazaba hari kandi ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima(RBC) n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingo mbonezamikurire (NCDA).

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga