• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Umugore yasimbutse urwo kwicishwa amabuye, ahanishwa gufungwa azira gusoma umugabo

Umwanditsi
December 16, 2022

Umugore wo muri Sudani warezwe ubusambanyi yarokotse kwicwa ahanishwa gufungwa amezi atandatu nyuma yo kwemera ko yasomye umugabo. Uwo mugore w’imyaka 20 mbere yari yakatiwe urwo gupfa atewe amabuye, bituma ibi byamaganwa cyane ku isi.  

Uyu mugore, yatawe muri yombi na Polisi nyuma y’uko mubyara we yishe umugabo bakundanaga. Ikigo African Centre for Justice and Peace Studies (ACJPS) kivuga ko igihano yakatiwe ari “uguhonyora bikabije amategeko mpuzamahanga”.

Uyu mugore watanye n’umugabo, yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ubusambanyi mu rukiko rw’i Kotsi muri Leta ya White Nile ya Sudan. Nyuma y’uko byamaganywe cyane ku isi, urwo rukiko rwasubiyemo uru rubanza.

Amaherezo, umucamanza mukuru yahinduye ikirego kiva ku “ubusambanyi” kitwa “igikorwa cy’urukozasoni” bisobanuye ko aho kwicwa yagifungirwa. Yemeye mu rukiko ko yari kumwe n’uwo mugabo kandi ko bombi basomanaga.

Umunyamategeko we, Intisar Abdullah, yavuze ko umucamanza “nta mahitamo menshi yari afite uretse kumukatira”. Abdullah yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ikiriho ni uko yemeye mu rukiko ko yari kumwe n’umugabo, aracyari muto cyane kandi ntazi uburyo uru rubanza rukomeye”.

Uyu mugore yari yarekuwe hatanzwe ingwate ariko ubu yajyanywe muri gereza gutangira igihano cye. ACJPS yavuze ko mu rubanza rwa mbere nta munyamategeko yari afite, kandi amakosa yarukozwemo yatumye igihano cyo kwicishwa amabuye gikurwaho.

Sudan iracyacira abantu urwo gupfa ku byaba mu cyarabu bita Hudud, ibyaha bivugwa na Allah muri Korowani, birimo ubusambanyi. Itegeko rya Sudan ritanga ibihano nko gukubitwa ibiboko, gucibwa ikiganza n’ikirenge, kumanikwa no kwicishwa amabuye.

Byinshi mu bihano byo kwicishwa amabuye muri Sudan, byakatiwe cyane cyane abagore byagiye bikurwaho n’Urukiko Rukuru.

Mbere, abaminisitiri ba Leta bavuze ko iki gihano “gisekeje” ariko bemera ko nta muminisitiri wa Leta wagira icyo abikoraho. Sudan itegetswe n’agatsiko ka gisirikare kuva kuri coup d’etat yo mu 2021.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga