• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
27/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
27/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
27/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Amakuru wamenya ku ntwaro ya Patriot irinda za Misile Amerika igiye guha Ukraine

Umwanditsi
December 22, 2022

Ukraine izahabwa intwaro zigezweho zikorerwa muri Amerika zo kwirinda ibitero bya misile zizwi nka ‘Patriot defence missile system’ mu kwirinda ibitero bya misile na drones by’Uburusiya, nk’uko White House yabyemeje mu rugendo rwa Perezida Volodymyr Zelensky i Washington kuri uyu wa gatatu.  

Kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare uyu mwaka, Ukraine yohererejwe intwaro nyinshi z’ubwirinzi bwo mu kirere – kuva ku zitwarwa mu maboko zizwi nka Stinger zirasira misile ku rutugu rw’umuntu, kugera ku ziteye imbere zikoresheje radar n’izindi. Patriots ni indi ntambwe muri iyo nzira, ishobora kuzananiza Moscow.

Ntabwo ari igisubizo cy’intambara, ariko zifite ubushobozi buhambaye kandi zirahenze. Uburyo bumwe bwo kurashisha misile za Patriot bugura asaga miliyoni $3, inshuro eshatu z’agaciro k’intwaro ya NASAMS (National Advanced Surface-to-Air Missile System) imaze ibyumweru byinshi ikoreshwa muri Ukraine.

Mu itangazo, White House yavuze ko iyo ntwaro ya Patriot missile, “izaba igikoresho gikomeye mu kurinda ibikorwaremezo n’abaturage ba Ukraine ibitero bya kinyamaswa by’Uburusiya”.

Patriots zakoreshejwe muri Iraq kuri misile za Scud z’Uburusiya mu ntambara ya mbere yo mu kigobe cy’abarabu ariko zakomeje kuvugururwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ziza muri za ‘batiri’ (batteries) zifite ‘command centre’, radar ireba misile z’umwanzi zije, hamwe n’imbunda irasa izo misile ngo zijye gushwanyuza iz’umwanzi zije. Ziraswa ku ntera iri hagati ya 40km na 160km, bitewe n’ubwoko bwa misile irashwe. Kandi ziri mu byo bita “ubwirinzi ku ntego”: muri rusanze zakorewe kurinda ahantu runaka nk’imijyi cyangwa ibikorwa remezo by’ingenzi, mu yandi magamba ibintu by’agaciro.

Itangazo rya Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, riravuga ku ntwaro imwe igizwe na radar, control system, n’imbunda zirasa za misile. Ishobora gushyirwa ahantu hari ikintu cy’agaciro cyangwa umujyi w’ingenzi mu kuwurinda kurushaho. Ntituzamenya aho ari ho, kuko iyo zihawe Ukraine zihinduka izayo zigakoreshwa n’igisirikare cyayo.

Nta ngabo za Amerika cyangwa iza NATO zishobora gukoresha iyi ntwaro muri Ukraine, bivuze ko hagomba kuba guhugura ingabo za Ukraine kimwe no ku zindi ntwaro ibihugu by’iburengerazuba biha Ukraine, kandi ayo mahugurwa abera hanze ya Ukraine.

Birashoboka ko ayo mahugurwa ashobora kuba yaratangiye, kandi Amerika yavuze ko muri Mutarama(1) izagurira ibikorwa byo guhugura ingabo za Ukraine mu Budage.

Moscow yavuze ko imigambi yose yo kugerageza kohereza Patriots ari “ubushotoranyi” no gukomeza kwijandika muri iyi ntambara kwa Amerika

Uburusiya buvuga ko misile nka ziriya zizahinduka icyo bwise “ibyo kwibasirwa byemewe” ku bitero bya misile zabwo, ibyo abategetsi b’Uburusiya bavuze na mbere muri iyi ntambara.

Guha Ukraine izi ntwaro zihenze kandi zigezweho ni ikimenyetso ko Washington ikomeje gufasha Ukraine ibishoboka mu kwirwanaho. Kuba Iran ifasha Uburusiya mu kubuha drones hamwe n’izindi ntwaro nk’uko bikekwa nabyo biteye impungenge ko iyi ntambara ari ngari kurusha uko iboneka. Gusa umusaruro uzatangwa n’intwaro ya Patriot kugeza ubu biragoye kuwemeza. Nta kabuza ko izongera ingufu mu kwirinda, ariko izizatangwa n’uburyo zihenze bisobanuye ko ari nkeya.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga