• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
27/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
27/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
27/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku birengo bikomeje kwiyongera rushinjwa gufasha M23

Umwanditsi
December 22, 2022

Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuyishinja gufasha inyeshyamba zo muri DR Congo za M23 “atari byo kandi biyobya” ku “mpamvu nyakuri” y’amakimbirane mu burasirazuba bw’iki gihugu kimaze iminsi ari isibaniro ry’imirwano ihanganishije uyu mutwe n’ingabo za Leta. 

Ibihugu nka Amerika, Ubudage n’Ubufaransa biheruka gusaba u Rwanda guhagarika gufasha M23, naho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi, yasabye ko inkunga ihabwa igisirikare cy’u Rwanda ihagarikwa kubera iyo mpamvu yo kurushinja gufasha uyu mutwe.

Iyo miryango ivuga ko “igitutu n’ibihano” ku Rwanda byagize uruhare mu guhagarika aya makimbirane mu 2012.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda rivuga ko ari “ikosa guhuza ingamba u Rwanda rwafashe mu kurinda imbibi zarwo n’ubufasha ubwo aribwo bwose ku mutwe witwaje intwaro muri DRC”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubusugire bwarwo bwavogerewe mu bitero byo mu 2019 mu majyaruguru y’u Rwanda ishinja ingabo za Congo-FARDC, zifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Leta ya DR Congo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yahakanye ko ingabo zayo zifatanya na FDLR.

Raporo ya Human Rights Watch yo mu Ukwakira (10) ivuga ko habaye ubufatanye bwa FARDC na FDLR mu kurwanya M23.

Leta y’u Rwanda yanenze ko Leta ya Congo “itabazwa kunanirwa gukemura ikibazo cy’imitwe irenga 130 iri ku butaka bwayo” ikora ibikorwa bibi ku basivile.

U Rwanda kandi, rwavuze ko umuryango mpuzamahanga “ukwiye kugira imbaraga zo gukemura ikibazo cy’ihohoterwa ku gice cy’abanyecongo” n’ikibazo cy’impunzi zirenga 80,000 zabo ziri mu Rwanda.

Imvugo mbi n’amashusho y’ibikorwa by’urugomo byibasira abanyecongo b’abasivile n’abasirikare bavuga Ikinyarwanda cyangwa basa n’Abatutsi – Abatutsi nibo biganje ahanini mu mutwe wa M23 – birimo kugaragara muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Alice Wairimu Nderitu, umujyanama ku kwirinda Jenoside mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) yatangaje ko ibiri muri RD Congo ari “ikimenyetso kiburira” kuko hari ibirimo urwango rukabije n’urugomo bisa “n’ibyavuyemo jenoside mu gihe gishize” mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko kurushinja gufasha M23 “bigaragaza ubushake bucye bw’umuryango mpuzamahanga bwo guhangana n’impamvu muzi” z’aya makimbirane.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga