• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

RAB irashishikariza aborozi gukoresha amasazi y’umukara mu biryo by’amatungo

Umwanditsi
December 26, 2022

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ ubuhinzi n’Ubworozi-RAB, ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi, Dr Uwituze Solange yasabye aborozi korora amasazi y’Umukara kuko asimbura Soya yavaga mu bihugu by’amahanga ndetse n’indagara ku kigero cya 75%, byose byajyaga byifashishwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo arimo ingurube n’inkoko.

Dr Uwituze, ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga amahugurwa y’Imyaka ibiri (2) yakorewe abafashamyumvire mu bworozi bw‘inkoko n’ingurube ndetse n’abahinzi bahinga soya n’ibigori nk’ibyibanze bikorwamo ibiryo by’amatungo.

Yabibukije ko ikibazo gikomereye aborozi mu Rwanda ari ikijyanye n’ibiryo by’amatungo kuko ibyakorwagamo bimwe byavaga muri Ukraine, ibindi bigatumizwa mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika nko muri Zimbabwe n’ibindi bihugu bitandukanye, bikagera mu Rwanda igiciro cyazamutse.

Akomeza avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe kandi bugikomeje gukorwa ku masazi y’umukara yororwa asimbura soya, aho aya agabanya igiciro gisanzwe cy’ibiryo by’aya matungo.

Amasazi y’umukara.

 

Yagize ati” Tuzi ikibazo cyugarije aborozi muri iki gihe cyatewe n’intambara yo muri Ukraine kuko n’icyo gihugu cyatangaga bimwe mu bihingwa birimo ingano na soya zifashishwaga gukora ibiryo by’amatungo, ariko twakoze ubushakashatsi bugaragaza ko amasazi y’umukara yororwa asimbura soya n’indagara bikoreshwa mu gukora ibiryo by’amatungo ku kigero cya 75%, kandi birashoboka cyane”.

Akomeza yibutsa aborozi ko hari n’ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko inkoko, inka, ingurube zajya zinahabwa ibyatsi bihingwa byiswe “Hydroponique” bivanwa ku ngano, amasaka n’ibigori, bityo bikaba byafasha cyane kuko ubu bwatsi buboneka mu minsi 18 gusa.

Abahuguwe.

Yagize ati” Aborozi bakwiye kujya bareba ubushakashatsi dukora kuko nabwo buzaba ibisubizo ku bibazo bibabangamiye. Turabashishikariza kureba uko bahinga ibyatsi byiswe”Hydroponique” kuko nabyo bihinzwe neza kandi ku bwinshi byagaburirwa amatungo magufi n’amaremare kuko ubwatsi buboneka mu minsi 18 gusa”.

Uwotwambaza, umufashamyumvire uhagarariye abandi mu karere ka Rwamagana wabihuguriwe yagize ati” Twarahuguwe ariko kuva natangira korora aya masazi byatumye igiciro cy’ibiryo kigabanuka kuko aho nakoreshaga ibiro 10 bya Soya ndimo gukoresha ibiro bitanu by’amasazi y’umukara, akaba yasimbura indagara cyangwa soya twajyaga tuvangira ibindi tukabigaburira amatungo yacu. Mbere ntarayorora byansabaga nibura kwishyura amafaranga 680 ku kilo cy’ibiryo by’amatungo none ubu nsigaye mbona kimpagarara amafaranga 405 ku kilo kimwe kandi nayo aboneka mu gihe gito”.

Iki kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB) ku bufatanye na Enabel bemeza ko amahugurwa yahawe abafashamyumvire basaga 413 azazana impinduka zigaragara ku bahinzi 113 bahinga Soya n’ibigori naho mu bworozi hahuguwe 205 borora inkoko ndetse na 95 borora Ingurube kugirango bajye guhugura abandi bahinzi – borozi, aba bakaba barahawe ubutumwa bwo kuzigisha abandi.

Ibyatsi bya Hydroponique

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga