• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Kamonyi-Gacurabwenge: Amwe mu mafoto y’ihererekanya rya Gitifu mushya n’Impanuro za Meya Dr Nahayo

Umwanditsi
December 31, 2022

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022, ahagana ku i saa 18h30 mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, habereye umuhango w’ ihererekanyabubasha hagati ya Gitifu Niyobuhungiro Obed wakuwe mu Murenge wa Kayumbu. Hayoborwaga by’agateganyo na Ayinkamiye Beatrice. Mu butumwa bahawe na Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabasabye, bo n’abandi bakozi b’Umurenge kurangwa  n’imikoranire myiza igamije kwesa Imihigo no gukora nk’ikipe imwe.

Muri iki gikorwa cyayobowe na Dr Nahayo Sylvere, aho yari avuye gukora nkacyo mu Murenge wa Kayumbu wahawe Gitifu mushya( niwe watsindiye umwanya), yari usanzwe ari umukozi mu biro bya Gitifu w’Akarere igihe kitari gito, yabasabye gushyira hamwe nk’Abesamihigo, bagaharanira iterambere ry’imibereho myiza y’Umuturage.

Dr Nahayo Sylvere, yasabye buri mukozi w’Umurenge kugira ishyaka rizana impinduka nziza birinda icyo aricyo cyose cyatuma akazi bashinzwe kadakorwa neza. Yabasabye ko mu mbaraga zabo baharanira gutanga Serivise nziza ku babagana no kunoza neza ibyo bashinzwe, abasa ko aho bazabona inzitizi bazajya begera ubuyobozi bakagisha inama.

Amwe mu mafoto ya Gacurabwenge;

Ayinkamiye, yabanje guha Gitifu Obed ishusho y’Umurenge aje kuyobora.
Barimo basinya ibyo bagiye guhererekanya.
Meya Dr Nahayo Sylvere yashyize umukono ku byo bombi bari bamaze gusinya.
Bakoraga ihererekanya.
Aha Meya yari amwibukije ko yibagiwe gitanga imfunguzo, aba arazimuhaye.
Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye Imokorere n’imikoranire igamije gushyira umuturage ku isonga.
Gitifu Niyobuhungiro Obed.
Bamwe mu bakozi b’Umurenge wa Kayumbu baherekeje Gitifu Obed. Uwo uhagaze ni Perezida wa Njyanama y’Umurenge.
Bamwe mu bakozi b’Umurenge wa Gacurabwenge.

Umukozi w’Umurenge wa Kayumbu.
Umukozi w’Umurenge wa Kayumbu.
Uko baje baherekeje uwari Umuyobozi wabo bicaye hamwe.
Umukozi w’Akarere mu ishami ry’Imiyoborere myiza, yari yaherekeje Meya Kayumbu na Gacurabwenge.
Gitifu Niyobuhungiro Obed yari afite akanyamuneza ku maso.

Ubanza Meya Dr Nahayo Sylvere yarebaga ko asinya neza.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga