• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Amajyepfo-Expo: Guverineri Kayitesi aributsa abamurika ibikorwa guhanga udushya dukurura ababagana

Umwanditsi
January 4, 2023

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitsi Alice asanga abikorera bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gutanga serivisi nziza ku baza babagana. Abibutsa kandi ko ibyo bakora bikwiye guherekezwa no guhanga udushya dutuma ubagana ataza yikandagira.

Guverineri Kayitesi, ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga imurikagurisha ku nshuro ya 9  ryateguwe n’Urwego rw’Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ubuyobozi bw’Iyi ntara, aho ryatangiye ku itari ya 22 Ukuboza 2022 rigasozwa kuri uyu wa 02 Mutarama 2023.

Bamwe mu bikorera bafata ifoto bari kumwe n’abayobozi barimo Guverineri Kayitesi Alice.

Yagize ati” Aba baje kumurika bahuye n’imbogamizi zitandukanye ariko iyagarutsweho cyane n’ijyanye n’imvura bigaragara ko yatumye batabasha gutanga serivisi nkuko babyifuzaga ariko tuzagerageza kujya tuyishyira mu gihe cy’izuba. Ikindi ni ukurimenyekanisha cyane. Ukurikije uko ahateguwe (stands) ntabwo hose habonye abahajya ariko dutahanye umukoro w’uko tugomba gufatanya n’aba bikorera ( PSF) n’ abayobozi b’uturere tukaritegura hakiri kare ku buryo tudategura mu minsi ya nyuma hakaba hari abacikanwa “.

Akomeza asaba abikorera kugerageza guhanga udushya twatuma ababagana bajya baza batikandagira kubera ko bafite icyo baje bakurikiye. Ntabwo hano bakwiye kuba bacuruza nk’uko mu maguriro yo mu mujyi bagurisha, nabyo bikwiye gutekerezwaho.

Kubwimana Joseph, umwe mu bikorera uhagarariye abamuritse yagize ati“ Nibyo dusoje iri murikagurisha ariko ntabwo twabashije kugurisha neza kubera ko ryabaye mu gihe cy’imvura nyinshi yaguye. Turasaba ko iri murikagurisha ryajya ritegurwa mu matariki meza atarimo imvura ndetse rikajya riba ngarukamwaka kugira ngo abatugana baze badahangayikishijwe n’imvura kandi natwe tugire uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byacu”.

Yongeyeho ko abategura iri murikagurisha ryajya rimenyekanishwa haba mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ariko n’abamurika bakongeramo udushya, ba rwiyemezamirimo bakuru n’abato bakagira uruhare rugaragara rwo kugaragaza udushya tugamije kwigarurira imitima y’abaguzi.

Perezida w’Ihuriro ry’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo (PSF), Dr Kubumwe Célestin yabwiye intyoza.com ko abitabiriye imurikagurisha bahuye n’imbogamizi ariko ko babonye aho byapfiriye kandi bagiye kubikosora bafatanije n’izindi nzego zirimo; abayobozi b’uturere abikorera baturukamo kuko aribo bakwiye gufatanya mu gushakira ibisubizo by’igihe kizaza.

Akomeza avuga ko bagiye gutekereza uburyo hajya hategurwa imurikagurisha hagendewe ku bwoko bw’ibikorwa bitandukanye, hagakorwa imurika ry’ibikomoka k’ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Itumanaho, ibikorerwa mu nganda n’ibindi kandi hakajya habanza kurimenyekanisha nibura mbere y’amezi hejuru y’Atatu bityo n’abazaza kumurika bakazaba bizeye ko rizitabirwa n’abaguzi cyangwa n’abaza gushaka serivisi batanga.

Akimana Jean de Dieu

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga