• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

USA: Umwana w’imyaka 6 yajyanye imbunda ya Nyina ku ishuri arasa mwarimu we

Umwanditsi
January 10, 2023

Umunyeshuri w’imyaka itandatu yakoresheje imbunda ya nyina mu kurasa mwalimu we muri Amerika, nk’uko Polisi ibivuga. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Polisi muri Leta ya Virginia yavuze ko uyu mwana yazanye iyo mbunda yo mubwoko bwa Pistolet kw’ishuri iri mu gikapu cye.  

Abigambiriye, uyu mwana yarashe mwalimu we, Abigail ‘Abby’ Zwerner, bari mu ishuri kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Polisi ivuga ko Abby yabashije gusohora abandi bana bakagera ahatekanye mbere y’uko nawe atabaza. Uyu mwalimukazi w’imyaka 25 aracyari mu bitaro nyuma yo gukomereka.

Polisi ivuga ko kuri uyu wa mbere yavuganye n’uyu mwalimukazi, ndetse Steve Drew ukuriye Polisi amwita “intwari”, kandi ko mu kiganiro bagiranye Abby kenshi yamubazaga uko abandi bana yigisha bari mu ishuri icyo gihe bamerewe.

Kuwa gatanu ahagana saa munani ku isaha yaho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nibwo Polisi yakiriye telephone yo ku ishuri rya Richneck Elementary School. Binjiye mu ishuri basanze umunyeshuri w’imyaka itandatu yafashwe n’umukozi w’ishuri.

Steve Drew, avuga ko uyu mwana yarashe isasu rimwe kuri mwalimu we. Yongeraho ko uko kurasa “bitari impanuka, byari bigambiriwe”, kandi byabaye mu gihe Abby yariho yigisha.

Isasu ryaciye mu kiganza cye no hejuru mu gatuza, nk’uko Steve abivuga. Nyuma yakoze ibishoboka abana barasohoka, mbere y’uko nawe asohoka akagera ku nzu y’ubuyobozi bw’ishuri agatabaza.

Lowanda Sample-Rusk, umwe mu babonye Abby aje gutabaza, yabwiye New York Times ati: “Yagize ati ‘hamagara 911, narashwe.’ Maze ahita yitura hasi.”

Undi mubyeyi yabwiye Washington Post ko kurasa kwabayeho ubwo uyu mwalimukazi yageragezaga kwaka iyi mbunda uyu mwana.

Polisi ivuga ko yasanze iyi mbunda ku ntebe y’uyu munyeshuri, hamwe n’igikapu cye cyo mu mugongo, telephone igendanwa, n’igitoyi cyavuyemo isasu rimwe.

Steve Drew avuga ko mu ibazwa rya nyina w’uyu mwana basanze iyi ari imbunda yaguze byemewe n’amategeko akayibika mu rugo.

Uyu mwana utatangajwe umwirondoro, yajyanywe gufungirwa ahabugenewe ndetse ajya gusuzumwa kwa muganga, nk’uko Polisi ibivuga, kandi ko izasaba uburenganzira bwo kumufunga by’agateganyo. Polisi kandi ivuga ko ikomeje iperereza, ririmo kubaza ababibonye n’abandi bantu b’aho hafi.

Abategetsi bavuga ko mu gihe iri shuri ryigaho abana bagera kuri 550, rifite ibyuma bisaka ibyuma, buri munyeshuri uje kw’ishuri adasakwa. Umwe mu babyeyi wagiye gufata umwana we nyuma y’ibi, yabwiye ibinyamakuru byaho ko imbunda ari “ikibazo gikomeye cyane muri iki gihugu”. Iri shuri ryabaye rifunzwe iki cyumweru cyose mu gihe abanyeshuri n’ababyeyi “igihe cyo gukira” nk’uko uriya mupolisi yabitangaje.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga