• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Muhanga: Baciriwe amarenga ku nzu zishaje n’ibibanza bitubatse biteza umwanda mu mujyi

Umwanditsi
January 13, 2023

Abafite ibibanza bitubatse n’Inzu bigaragara ko zishaje mu mujyi wa Muhanga basabwe kubaka no kuvugurura kuko urukomatane rwa byombi bitera umwanda. Bibukijwe ko mu gihe bitaba bikozwe, izi nzu zishaje zafungwa, ibibanza bitubakwa bikamburwa bene byo bigahabwa abumva icyerekezo cy’uyu mujyi kandi biteguye guhita babibyaza umusaruro.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2023 ku bikorera bo mu karere ka Muhanga. Ibirori byabaye tariki ya 8 Mutarama 2023.

Yagize Ati” Abanyura n’abazagenderera uyu mujyi bakwiye kubona isuku ihakwiye, ariko ntabwo bishoboka ko hagaragara isuku mu gihe hari amazu bigaragara ko ashaje ndetse hakiyongeraho n’ibibanza nabyo ubona ko bitubakwa na benebyo. Byagira uruhare mu kurimbya umujyi no gushyira mu bikorwa igishushanyo cy’uyu mujyi kuko bikozwe neza byatuma haba heza kurushaho”.

Akomeza yemeza ko bene amazu asa nabi yangiza isura y’umujyi n’ibibanza bitubatse bakwiye kubitekerezaho batarafungirwa inzu zabo cyangwa ibibanza bikaba byahabwa abandi babishoboye banumva neza icyerekezo cy’umujyi wegereye Kigali (Saterite city).

Ndayambaje Philippe, umwe mubikorera mu Mujyi wa Muhanga yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko umujyi ugenda uhindura isura ariko hakiri urugendo kuko hari benshi mu bahafite amazu bigaragara ko ashaje kandi nta bushobozi bafite, bityo bikaba bitabakundira kuhakora ibikorwa biremereye. Avuga ko mu bo baganira usanga bifuza kubona abo bafatanya kuhashyira amazu meza akomeye.

Umwe mu bacuruzi bafite ibibanza bitandukanye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko bibagora iyo batangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka kuko bagenda bananizwa na bamwe mu bakozi bo mu biro by’ubutaka ndetse nyuma ukajya usabwa n’ibindi byo gukora, aho usanga iyo mikorere yaradindije bamwe mubari batangiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline avuga ko hari imishinga akarere gakorana n’abikorera aho akarere kagira uruhare gatanga harimo ubutaka bukorerwaho ibikorwa ndetse hari n’ibibanza bitubatse basaba ba nyirabyo kubyubaka kugirango habe umujyi mwiza ucyeye.

Yagize Ati” Hari ibikorwa duhuriramo n’abikorera kandi tugashyiramo uruhare kugirango babashe kugira ibyo bakora kandi bibazanire inyungu, batange serivisi nziza ku baturage bacu. No mu ngengo y’Imari tubatekerezaho hakagira amafaranga ashyirwamo kandi naho gukorera”. Akomeza avuga ko muri uyu mujyi koko hari ibibanza bitubatse biratandukanye harimo ibikiri mu manza.

Nubwo ubuyobozi busaba ko ibibanza bitubatse byubakwa ndetse n’abafite inzu zishaje bakazivugurura, bene byo nabo barasaba ko ibyo akarere gafite birimo na zimwe mu nyubako z’ubuyobozi zigaragaza ubusaze kuko zubatswe ahagana mu 1970-1980 ndetse na mbere yaho nako kagira uruhare mu gukora nk’ibyo gasaba abaturage.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga