• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
27/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
27/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
27/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

DR Congo: Umunyakenya ukekwaho gutega igisasu cyahitanye abasaga 10 mu rusengero yacakiwe

Umwanditsi
January 16, 2023

Umuntu w’ubwenegihugu bwa Kenya yahagaritswe akekwaho kugira uruhare mu Gitero cy’Igisasu cyatezwe mu rusengero I Kasindi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2023. 

Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Kapiteni Anthony Mualushayi avuga ko uwo munyagihugu wa Kenya yafatiwe mu mujyi wa Kasindi, uri ku rubibi na Uganda, amasaha makeya inyuma y’ico gitero.

Kapiteni Mualushayi ati: “Nyuma y’iperereza ryakozwe ahabereye icyo gitero, inzego zishinzwe umutekano zashoboye guhagarika umunya-Kenya ufite uruhare muri iryo bara”.

Mu gihe avuga ko imibare y’agateganyo yerekana ko abantu barenga icumi ari bo bahasize ubuzima, hari ayandi makuru avuga ko abantu nibura 17 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye, abandi nabo barenga 30 barakomereka.

Mw’itangazo yashyikirije nyuma y’icyo gitero, Kapiteni Mualushayi yavuze ko mbere y’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022 bari bateguje abanyagihugu ko bakwirinda ahantu hahurira abantu benshi kubera bari bafite amakuru ko hari ibitero by’iterabwoba byarimo birategurwa.

Kapiteni Mualushayi ati: “Ibintu birasobanutse, mu by’ukuri ni igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu kwihorera kubera uherutse gutakaza bikomeye mu ntambara n’ingabo za Congo”.

Akomeza avuga ko, bafashe ingingo zo gucunga umutekano kugira ngo bazibire cyangwa babuze ibyo kuba ariko ku bw’ibyago uwo musi ADF yateye igisasu mu rusengero. Avuga ko bahatakarije abantu, ko kandi Ingabo zabo zihamagarira abanyagihugu kumenya ko bahanganye n’umutwe w’iterabwoba, bakaba basaba ituze no gutahura ko nubwo yaba ari umuntu umwe gusa ukora iterabwoba byaba ari akaga.

Perezida Felix Tshisekedi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, aramagana iki gitero ndetse akiyemeza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ababikoze babibazwe imbere y’ubucamanza.

Umutwe w’inyeshamba wa ADF urakomeza guhungabanya umutekano w’abanyagihugu mu burasirazuba bwa Congo.

Ishami Central African Province ( twogereranya mu Kirundi na Intara ya Afrika yo hagati, ISCAP) ryashinje umutwe w’iterabwoba wiyitirira Reta ya ki-Islam, uyu ukaba ukorana na ADF, niryo ryigambye iki gitero.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021, ingabo za Congo n’iza Uganda zirafatanya mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za ADF zishinjwa gutera abasivire cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo no muri Uganda.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga