• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

UK-Rwanda: Umugambi wo kohereza impunzi wongeye gukomwa mu nkokora

Umwanditsi
January 16, 2023

Urukiko rukuru mu mujyi wa London mu Bwongereza rwatanze uruhushya rw’uko hajuririrwa urubanza ku cyemezo cya Leta kitavugwako rumwe cyo kohereza impunzi mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’abagiraneza rirengera impunzi, Asylum Aid, ni ryo ryasabye ubwo bubasha bwo kujuririra icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko cyo kohereza izo mpunzi mu Rwanda.

Asylum Aid yavuze ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko atari cyo, aho rwari rwemeje ko uwo mugambi wa Leta y’Ubwongereza ukurikije amategeko kandi ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, kibereye kwakira abimukira.

Uku kunaniza umugambi wa Leta gusubiye kuba gusobanuye ko kohereza impunzi mu Rwanda bihita bisubira kwigizwa inyuma.

Uyu mugambi w’Ubwongereza, ufatwa na Leta nk’intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cy’abimukira, wagomba kuba waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, aho indege ya mbere yari yitezwe guhagurukana impunzi izitwaye mu Rwanda.

Leta y’Ubwongereza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yashyize imbere cyane kurwanya abimukira badaca mu nzira z’amategeko, mu guca intege abafata inzira y’amazi ya English Channel.

Leta y’Ubwongereza, yaherukaga gutsinda urubanza yari yashingishije, aho urukiko rwavuze ko umugambi wo kohereza impunzi mu Rwanda ukurikije amategeko. Uwo mugambi ushingiye ku bwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’Ubwongereza, aho humvikanywe ko zimwe mu mpunzi zije mu Bwongereza ziciye muri English Channel zajya zihita zoherezwa mu Rwanda ikibazo cyazo kikigirwa yo.

Leta y’u Rwanda mu kwakira izo mpunzi ihita ihabwa amafaranga yo kuzitunga no kwiga amadosiye yazo. Uwo mugambi wamaganwe cyane mu Bwongereza n’abantu batandukanye barimo abakuru b’amadini, hamwe n’abanyepolitike bagizwe ahanini n’abatavuga rumwe na Leta.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga