• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/03/26
Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro
20/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF
20/03/26
Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene
20/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu

Umukozi w’Imana( Pasitoro) muri Uganda yatawe muri yombi azira gufata umugore ku ngufu

Umwanditsi
January 17, 2023

Umuvugabutumwa wo muri Uganda yafunzwe akekwaho kwambura no gufata ku ngufu umugore wo muri Latvia/ Lettonie aho yari acumbitse mu murwa mukuru Kampala. Abapolisi batatu nabo barafunze kubera iki kirego.  

Polisi ya Uganda, yatangaje ko aba bose bambuye uyu mugore amafaranga ye bagafatira na pasisiporo ye. Abaregwa ntacyo baravuga ku byaha bashinjwa.

Uwo mupasitoro wo mu itorero ry’abapantekoti yari yatumiye uyu mugore w’imyaka 36 gusura Uganda, uyu yari amaze ukwezi kumwe ahageze, nk’uko itangazo rya polisi ribivuga. Abapolisi batatu bafunze ni abo uwo mugore yaregeye iki cyaha kuri station ya polisi ya Jinja, hanze ya Kampala, bo bashinjwa imyitwarire mibi.

Uwo mugore nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ashinja abaregwa kumufungira mu kazu gato bakamuhatira gusinya inyandiko yemera ko yasubijwe amafaranga ye yose no kureka ikirego cyo gufatwa ku ngufu arega uwo muvugabutumwa.

Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda gisubiramo uyu mugore wakibwiye ko uyu pastoro yamubwiye ati: “Ndashaka ko umbyarira umwana…” mbere yo kumufata ku ngufu tariki 11 Ukuboza 2022.

Iki kinyamakuru, kivuga kandi ko abapolisi uyu mugore yaregeye bamwatse amafaranga, cyangwa bakamusaba ko baryamana nawe kugira ngo bakurikirane ikirego cye.

Ibiro bya Polisi bishinzwe gukurikirana ibyaha ubu nibyo byafashe iki kirego mu nshingano kandi byasabye uw’ariwe wese ufite ibindi birego nk’ibi kuri uyu muvugabutumwa kubizana.

Monitor, ivuga ko uyu mugore yari afite ubwoba bwo kuguma muri Uganda, kandi byari biteganyijwe ko ava muri iki gihugu kuwa mbere w’iki cyumweru.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5938 Posts

Politiki

4187 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1046 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga