• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Ruhango: Ibiraro n’amateme byangijwe n’ibiza biracyabangamiye ubuhahirane

Umwanditsi
January 18, 2023

Hashize igihe abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ruhango bavuga ko ubuhahirane butakigenda neza bitewe nuko ibiraro n’amateme byabafashaga mu koroshya imigenderanire byarasenywe n’imvura yaguye ari nyinshi mu mwaka washize wa 2022 iteza ibiza.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahaye umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko bikigoye akarere kubona ingengo y’Imari yahita yubaka ibi biraro binini ndetse n’Amateme mato bitewe n’imiterere yabyo. Avuga ko byose hamwe bisaga 40, ariko ko mu gihe bizakorwa, bizatunganywa neza ku buryo bitakongera kugenda mu buryo bworoshye.

Yagize Ati” Twahuye n’imvura nyinshi itera ibiza bitwara bimwe mu bikorwaremezo birimo; ibiraro n’Amateme byaba ibinini n’ibito, bituma ubuhahirane budakomeza kugenda nka mbere ariko turabitekereza kandi turashaka ko bizakorwa neza ku buryo bitazongera gutwarwa kuko kubikora bikongera kugenda twaba ntacyo dukoze”.

Akomeza yemeza ko bafite umubare w’Ibiraro n’amateme bisaga 40, byose byatwawe n’Ibiza byatewe n’imvura nyinshi. Ahamya ko inyigo babikoreye basanze bishobora kuzatwara amafaranga asaga Miliyari eshatu(3) y’u Rwanda kugirango bikorwe neza.

Yagize Ati” Kugeza ubu twamaze kumenya neza ko ibiraro n’amateme byangijwe n’Ibiza byatewe n’imvura bisaga 40, tunabikorera inyigo dusanga dukeneye amafaranga yo kubyubaka asaga Miliyari 3 z’Amafaranga y’U Rwanda kandi turifuza ko byakorwa neza kurushaho kugirango ejo hatazaba habi kurushaho byongeye gusenyuka”.

Umuturage arasabwa iki?

Meya Habarurema, avuga ko hari ibiraro bigari bisaba izindi ngufu zirenze iz’Abaturage, ariko ko hari ibindi bito bito byakorwa hifashishijwe ubushobozi bw’Abaturage ubwabo bityo uwazana igiti kikaba cyakoreshwa, ubuhahirane bugakomeza kugenda neza.

Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Byimana ahitwa i Mpanda, bavuga ko amateme mato bagira icyo bigomwa agakorwa naho abandi bavuga ko bakwiye gutabarwa kubera ko imodoka zimwe na zimwe zigikoresha aya mateme zikagwamo zipakiye.

Munyaneza Alphonse w’imyaka 47 atuye i Mpanda, avuga nta muturage wanga kugira uruhare mu bimukorerwa, ko ibiti n’ibindi byasabwa ababifite babitanga, abandi bagatanga imibyizi ibyangiritse bikubakwa ubuhahirane bugakomeza.

Mukarugambwa Drothea w’imyaka 54, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko hari amateme maremare mu bugari ndetse akeneye ubushobozi bwinshi yasenyutse akeneye imbaraga zivuye muri Leta. Atanga urugero ku Kiraro gihuza umurenge wa Nyamabuye ho muri Muhanga ndetse n’umurenge wa Byimana wo muri Ruhango, aho cyasenywe n’ibiza byatewe n’imvura ndetse ngo imodoka ziremereye ntizikinyuraho n’izinyuraho n’ubwihebe kuko kiraregetse. Ahamya ko ibisaba ubushobozi burenze ubw’umuturage Leta ariyo ihanzwe amaso, bo bakazakora ibiri mu bushobozi bwabo.

Mu bigaragara kandi n’ubuyobozi butemera cyangwa ngo buhakane ni uko nta mahirwe ko ibi biraro byakubakwa muri iyi ngengo y’Imari kuko aya mafaranga uko angana ntabwo yateganyijwe. Gusa, ibiraro bito bikeneye ubundi bushobozi bucye bwatangwa n’abaturage byo byakubakwa ndetse n’abaturage biteguye gukora ibishoboka.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga