• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Muhanga: Iryavuzwe riratashye, Miliyoni 570 zigiye kubakishwa Umurenge wa Nyamabuye

Umwanditsi
January 26, 2023

Mu bihe bitandukanye, abaturage n’abagana Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga basaba Serivise zitandukanye, bagiye bumvikana basaba ubuyobozi kububakira umurenge ujyanye n’igihe dore ko inyubako ikorerwamo yahoze ari ibiro bya Komini Nyamabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Ni inyubako itari ikijyanye n’igihe, yakomeje kuvugisha benshi mu bayigana bashaka Serivise zitandukanye. Cyera kabaye, igisubizo cyabonetse kuko Miliyoni 570 zigiye gukoreshwa mu kubaka ibiro bishya kandi bijyanye n’igihe.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nyuma y’ibyifuzo by’abaturage ubuyobozi bwicaye butekereza uko hakubakwa umurenge ugezweho kandi wuzuzanya n’Icyerekezo cy’Igishushanyo cy’Umujyi ku bijyanye n’Imikoreshereze y’ubutaka n’imiturire muri uyu mujyi(Master PLan).

Yagize Ati” Abaturage bamaze igihe basaba ko uyu murenge wasenywa tukubaka undi. Ibyifuzo byabo twarabyumvise kandi turabitegura, bityo rero amafaranga asaga Miliyoni 500 yamaze gutegurwa kugirango twubakwe ibiro by’umurenge ugezweho kandi ujyanye n’icyerekezo cy’umujyi mu rwego rujyanye n’imikoreshereze y’ubutaka n’imiturire nkuko yemejwe na njyanama y’akarere kacu”.

Akomeza avuga ko mbere yo kubaka hari ibyagombaga kubanza kwitabwaho ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ariko hakanakomeza gushakwa ubushobozi bwo kubaka umurenge usobanutse. Yongeyeho ko ibisabwa byose bihari kandi n’abatsindiye isoko bahari bagomba gutangira imirimo y’ubwubatsi vuba.

Yagize Ati” Ntabwo twatinze kuko hari ibindi byabanje kwitabwaho bijyanye no gufasha abaturage kuva mu mibereho mibi, ndetse twashatse ubushobozi bwo kubaka umurenge usobanutse kandi n’ibyari bikenewe byose byarateganyijwe kandi abatsindiye isoko bariteguye ndizera ko bari butangire vuba”.

Mu yandi makuru twamenye ni uko uyu murenge utazubakwa habanje gusenywa inyubako zari zisanzwe, ahubwo biteganyijwe ko uzubakwa ahasanzwe Ubusitani, ahari hasanzwe hakazubakwa imbuga ngali izajya iparikwamo ibinyabiziga by’abazajya baza gusaba serivisi(Parking).

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga