• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
28/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
28/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
28/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Muhanga: RIB n’Akarere bari gufasha gusubiza abaturage uburenganzira bambuwe n’Abacengezi batwitse ibitabo by’irangamimerere

Umwanditsi
January 29, 2023

Hashize Igihe bamwe mu baturage b’Akarere ka Muhanga batakambira inzego zitandukanye ku bwo kutagira inyandiko z’Irangamimerere za mbere y’Umwaka w’1998 ubwo abacengezi bateraga bagatwika impapuro zose zo mu cyahoze ari Komini Bulinga, Nyakabanda na Nyabikenke mu cyari Perefegitura ya Gitarama. Ababuze ubwo burenganzira kubera Abacengezi bari kubusubizwa babanje gutanga abagabo imbere ya RIB n’ubuyobozi bw’Akarere.

Iki gikorwa cyo gutanga Serivisi y’irangamimerere ku baturage kirimo gukorwa na RIB n’Abakozi b’akarere ku baturage bose bafite ikibazo cy’inyandiko z’irangamimerere zazimiye kubera Abacengezi. Kimaze iminsi kibera mu Mirenge ya Mushishiro, Muhanga, Nyarusange, Rugendabari, Kabacuzi na Kibangu

Ni igikorwa cyishimiwe b’aba baturage bavuga ko nyuma y’imyaka isaga 25 bategereje uburenganzira bwabo noneho bagiye kubusubizwa nkuko bagiye babyizezwa n’inzego zitandukanye.

Mukangango Pascasie, avuga ko hari serivisi batagiraga umutima wo gusaba kubera ibyo bajyaga babazwa kandi batabifitiye ibimenyetso. Yemeza ko nibura abaturanyi bamuzi bazamutangira ubuhamya, ko kandi kubura zimwe muri serivisi bitazongera kubaho.

Yagize Ati” Rwose uko undeba ntabwo nigeze ngira serivisi naka ijyanye n’ubutaka kubera ko hari ibyo nabazwaga simbibone, ariko kubera ko hari abo duturanye banzi bazatanga ubuhamya bw’uko uwo twari twarashakanye yapfuye, twasezeranye byemewe n’amategeko”.

Rukundo Sarathier, yabwiye intyoza ko banejejwe n’uko bagiye kwitwa abana b’ababyeyi bombi ndetse bakagira uburenganzira busesuye ku babyeyi bombi kuko ubu bari barabaye ba gahuru.

Yagize Ati” Byaratunejeje kuko tugiye gusubizwa uburenganzira tumaze hafi imyaka 30 tudafite kubera ibyangombwa by’Ababyeyi bacu byatwitswe n’abacengezi. Iyo myaka yose hari abana batari bafite aho babarizwa barabaye ba Gahuru mu gihugu”.

Munyarugero Papias, avuga ko nyuma y’uko babuze ibyangombwa byabo byabaga muri Komini, ntabwo byaboroheraga kugira ibyo basaba mu karere cyangwa ku murenge kuko byari byaratwitswe ntaho wabona izina ryabo. Yishimira ko bagiye guhabwa ibyo bari baratakaje, ko kandi nibirangira ashobora kuzajya gusaba inguzanyo agatanga isambu nk’ingwate akagira icyo yikorera.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga, Umutoni Claude avuga ko muri iyi gahunda abaturage bagera ku 158 kuri 480 bari barabaruwe muri 2022 bamaze gusubizwa uburenganzira bwabo n’urukiko ndetse abandi 534 kuri 886 babaruwe muri 2020 bakaba barahawe uburenganzira mu bitabo by’Irangamimerere batagiraga.

Akomeza avuga kutagira uburenganzira mu bitabo by’Irangamimerere byatumaga abaturage batabasha kwaka inguzanyo muri za Banki ndetse abasabye ubutane ntibabuhabwe kuko ntaho byabaga byanditse, hakiyongeraho kutagira ibyangombwa by’ubutaka buhuriweho, ko kandi guha abana iminani bitakundaga.

Ahagana mu mwaka w’1998 mu ntambara yiswe iy’Abacengezi, bateye ibyari igice cya Ndiza muri Komini ya Nyakabanda ndetse na Bulinga maze batwika ibyari mu bubiko bw’izi Komini zombi, hatikiriramo ibyangombwa by’Imiryango.

Muri iki gikorwa, buri muturage wese bireba mu mirenge yavuzwe asabwa kuzana abahamya 2 bazi ko yasezeranye cyangwa atigeze asezerana maze haba n’ufite amafoto akayerekana agahabwa uburenganzira bwe yambuwe. Iyi gahunda byitezwe ko izasubiza uburenganzira abarebga 1000 bahoraga bategereje ubuyobozi ko bubakemurira ikibazo bari bamaranye imyaka hafi 25.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga