• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
28/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
28/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
28/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Twitege iki kiva i Bujumbura mu nama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC barimo Perezida Kagame na Tshisekedi?

Umwanditsi
February 4, 2023

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) uyu munsi barateranira i Bujumbura biga uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bitangazwa n’uwo muryango w’ibihugu.

Iyi nama, igiye kuba nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za Leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 mu karere ka Masisi. Ibintu kandi byarushijeho kumera nabi ku baturage ibihumbi bahunga ingo zabo, n’abasenyerwa kubera iyi mirwano.

Umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Kigali ku buryo hari benshi batinya ko hashobora kuba intambara yeruye hagati ya bombi. Abategetsi ba Politiki n’aba gisirikare muri DR Congo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bavuga ko igihugu cyabo ‘kiri mu ntambara n’u Rwanda rwihishe mu mutwe wa M23’. Ibi Kigali irabihakana.

Abategetsi ba Kigali nabo bashinja Leta ya DR Congo gukorana n’imitwe irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, no kwibasira ubwoko bw’Abatutsi muri Kivu ya ruguru. Kinshasa nayo ihakana ibi.

Hagati aho mu mirwano yabaye muri iki cyumweru, inyeshyamba za M23 zigaruriye ibindi bice bitandukanye muri teritwari ya Masisi, umuvugizi wazo avuga batari kure y’umujyi muto wa Sake uri ku ntera ya 25km mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Inzira y’iburengerazuba niyo gusa isigaye y’ubutaka ihuza umujyi wa Goma n’ibice bya Masisi na Walikale ahava ibicuruzwa byiganjemo cyane cyane ibiribwa, kuko indi mihanda mikuru ihuza uyu mujyi n’imijyi nka Butembo, Rutshuru, Kitchanga, Beni n’imipaka ya Bunagana na Ishasha yafashwe na M23.

Amasezerano y’amahoro ya Luanda, ategeka M23 kurekura aho yafashe no gusubira mu birindiro byayo bya mbere y’iyi mirwano yubuye mu mwaka ushize, agategeka kandi DR Congo gukemura ikibazo cy’impunzi, biboneka ko kugeza ubu atubahirijwe.

Impande zombi zishinjanya kwica ayo masezerano, M23 ivuga ko ingabo za Leta arizo zakomeje kuyigabaho ibitero ikirengera’ kandi ‘ikazikurikirana’ igamije ‘gucecekesha imbunda aho ziri’.

Kinshasa ishinja Kigali gukomeza gufasha M23 nubwo bwose yasabwe kubireka. Kigali igashinja Kinshasa kutagira icyo ikora ku kibazo cy’impunzi no gukomeza gufatanya na FDLR.

Perezida Tshisekedi yavuze ko atazaganira n’umutwe wa M23 yita uw’iterabwoba, kandi ashyira ingufu mu kwinjiza urubyiruko mu ngabo ngo rujye “kurengera igihugu” kuko “cyatewe n’u Rwanda“, nk’uko abivuga.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza “ibiganiro bitaziguye” na Leta ya Tshisekedi kugira ngo barangize aya makimbirane mu mahoro. Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame baheruka guhura umwaka ushize kuri iki kibazo, ariko nta musaruro ugaragara wavuyemo urebye uko ibintu byifashe ubu.

Muri iki gihe, Perezida Tshisekedi yashyize ingufu mu kumvisha amahanga ko DR Congo yatewe n’u Rwanda akayasaba kurufatira ibihano. Gusa ibiganiro bya bombi buri gihe biba bitanga ikizere cyo guhindura ibintu.

Ni ubwa mbere aba bategetsi bagiye guhurira i Bujumbura kuri iki kibazo, hano Perezida Tshisekedi ashobora gusaba Kagame guhagarika gufasha M23, nk’uko abimushinja.

Perezida Kagame nawe ashobora kumusaba gukemura ikibazo cya FDLR, kwita ku kibazo cy’ihohoterwa ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, gitera ubuhunzi kuri bo, ari nacyo M23 ivuga ko ariwo muzi w’aya makimbirane.

Aba bombi mu gihe bateranira hagati ya ba Perezida Ruto, Samia Suluhu, Ndayishimiye na Museveni, bagomba kuba bazi neza iby’aya makimbirane, birashoboka ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro. Gusa ibiganiro bimaze kuba kuri aya makimbirane ni byinshi, ndetse byerekana ko kuganira ari kimwe no gushyira mu ngiro ibyaganiriweho bikaba ikindi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga