Perezida Joe Biden yagiriye urugendo rutunguranye muri Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yashyitse i Kyiv, urugendo rwa mbere agize muri Ukraine kuva Uburusiya buteye icyo gihugu, hashize hafi umwaka. Ni urugendo rwatunguranye ndetse ruba mu ibanga ahanini bitewe n’umutekano muke muri iki gihugu kigihanganye n’Uburusiya.

Urwo rugendo rutari rwitezwe, rubaye mu gihe Perezida Biden yarimo yerekeza mu gihugu cya Pologne kubonana na perezida Andrzej Duda. Biden, yabonanye na perezida Volodomyr Zelensky ku munsi Ukraine yibuka iyicwa ry’abantu 107 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Leta, hashize imyaka icyenda.

Ukraine, isanzwe imenyereye kwakira abategetsi bakomeye, ariko uru rugendo rutandukanye n’izindi. Kuba Perezida wa Amerika abonanye n’uwa Ukraine ku murwa mukuru hagati na hagati mu ntambara irimo irabica bigacika bifite igisobanuro kandi n’ikimenyetso gikomeye.

Hafi umwaka habaye ibitero bikomeye, ibi ni nk’ubutumwa butaziguye ku Burusiya, ko Amerika n’Uburayi bitazahagarika gufasha Ukraine. Hari habaye ibihuha hakiri kare uyu munsi ko hari umushyitsi ukomeye yashyitse ku murwa mukuru wa Ukraine; umunye Politike Lesia Vasylenko akaba yemeje ko yari Biden.

Mu byumweru bike bishize, Zelensky yagize urugendo rutari rwitezwe i Washington kubonana na mugenzi we Biden, no gusaba inteko ishinga amategeko ya Amerika gutanga ibindi birwanisho byinshi mu gufasha igihugu cye mu ntambara yo gusubiza inyuma abarusiya.

Urugendo rwa Biden nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwagizwe ibanga kubera ibibazo by’umutekano, ariko imihanda myinshi mu mujyi wa Kyiv yari ifunze kuva mu gitondo cy’uyu munsi, ibyatumye hakwirakwizwa ibihuha ko hari ikintu gikomeye gishobora kuza kuba.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →