• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
03/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano
03/12/25
Over za 2.5 zahesheje Umunyamahirwe muri FORTEBET gutsindira akayabo ka 5,403,680Frws
03/12/25
Kutamenyeshwa ku gihe ingengabihe y’itangira ry’Amashuri byica Igenamigambi ry’Ababyeyi

Muhanga-Cyeza: Umugore arakekwaho kwica umugabo bapfuye 2,000Fr

Umwanditsi
February 27, 2023

Umugore witwa Mukandekezi Solina w’imyaka 41, biravugwa ko yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranyweho urupfu rw’umugabo we Shumbusho Jean Bosco w’imyaka 43 y’amavuko. Amakuru akavuga ko ashobora kuba yiyahuye abandi bakavuga ko yabanje gukubitwa bapfa amafaranga ibihumbi 2 y’u Rwanda. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare 2023, Umurenge wa Cyeza, Akagari ka Makera, Umudugudu wa Nyarutovu.

Bamwe mu baturanyi be bavuganye n’umunyakamuru wa intyoza, bavuze ko uyu mugore n’umugabo we bavuganye nabi ndetse bakozanyaho, umugabo amubaza impamvu atahashye kandi yamusigiye ibihumbi bibiri (2000frw), umugore amubwira ko azayahahisha bucyeye, aribwo batangiye kurwana.

Bavuga ko muri uku kurwana, mbere yuko ava mu rugo n’abana ngo we n’umwe mu bana bashobora kuba barafatanije bakubita umugabo, bamugira intere babona guhunga urugo, aho bagarutse mu gitondo.

Umwe mu baturanyi yagize ati” Twamenye amakuru ko batonganye mu ijoro ryo ku wa  26 Gashyantare 2023 ndetse umugore n’abana baramuhunga kuko yaje ahagana saa munani z’ijoro yasinze, arwana nabo baramusiga. Bagarutse mu gitondo basanga amerewe nabi baratabara bamujyana kwa muganga”.

Hari undi nawe wabwiye umunyamakuru ko yumvise hari abavuga ko Nyakwigendera bamushahuye, gusa akongeraho ko ntabyo yabonye. Bakeka kandi ko bishoboka ko uyu mugore yafatanyije n’umukobwa we bakamukubita byo kumwica, barangiza bakamubuganiza imiti iterwa mu ntoryi kugirango bavuge ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste yabwiye umunyamakuru ko uyu mugabo bikekwako yaba yanyoye imiti irinda udukoko, imbuto z’intoryi kuko akimara gutabarizwa yajyanywe ku kigo Nderabuzima cya Gitarama ahazwi nko mu Cyakabiri, arayirutswa. Akomeza avuga ko byakomeje gukomera bahamagaza imodoka itwara indembe(Ambulance), ihageze isanga yamaze gupfa.

Uyu Nyakwigendera Shumbusho Jean Bosco, byitezwe ko ajyanwa gupimwa kugirango hamenyekane icyateye uru rupfu. Uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi aho yabaye acumbikiwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri Sitasiyo ya Nyamabuye.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5926 Posts

Politiki

4175 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1039 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga