• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Muhanga: Minisitiri Ingabire yibukije abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya isuri

Umwanditsi
February 27, 2023

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assoumpta yibukije abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya isuri kuko itwara ubutaka burimo ifumbire bigatuma bateza neza ibyo bahinze ndetse bagahomba ubutaka bwabo.

Ibi yabigarutseho mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyanyare 2023 wabereye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kibangu, ahacukuwe imirwanyasuri hakanaterwa ibiti. Yabasabye kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya isuri kuko ibatwarira ubutaka burimo ifumbire, ubusigaye bukagunduka bityo bigateza ibibazo, bagahomba imyaka yabo bahinze, ntibeze neza ahubwo bakagwa mu gihombo.

Akomeza yibutsa ko bakwiye kuzajya babungabunga imirwanyasuri bakayiteraho ibyatsi byagaburirwa amatungo. Yibutsa Abafashamyumvire b’ubuhinzi ko bakwiye kujya basobanurira neza abaturage ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, bagatera ibiti bivangwa n’imyaka.

Umuturage Mukangenzi Christine, avuga ko umuganda wamufashije guca imirwanyasuri mu mirima ye akaba akize ikibazo cy’ubutaka bwajyanwaga n’isuri kubera  imivu y’amazi, bigatuma n’ibyo ahinze bitera neza kubera ko agafumbire kaba kagiye,  agahora mu gihombo cy’ibyo yahinze.

Ati” Bamfashije guca imirwanyasuri kandi ndabashimiye cyane kuko ntabwo nari kuzabyishoboza. Bandindiye isambu ikibazo cy’ubutaka bwajyanwaga n’isuri kubera amazi ndetse yanagiraga uruhare mu gutuma dusigarana ubutaka butera kubera ubutaka burimo ifumbire bwamaze gutwarwa bukajyanwa n’imigezi”.

Bizimana Silas, avuga ko ubutaka bukorerwaho ubuhinzi buri ahahanamye butaraciweho imirwanyasuri biteza ikibazo kuko ibyo uhinzeho amazi abitwara. Yemeza ko ahacukuwe imirwanyasuri hagaterwaho ibiti bifata ubutaka uba wizeye ko ibyo wahinze bitapfa kujyanwa n’ibiza uko bije. Asaba bagenzi be guca imirwanyasuri bakayiteraho ubwatsi kuko babugaburira amatungo cyangwa bakabugurisha ku bayafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu gahunda yo kurwanya isuri igomba gusiga Hegitari ibihumbi 28 birwanyijeho isuri ndetse ko bageze kuri 86%, ko mu gihe cya vuba bashobora kuzarenza umuhigo bari barihaye wo kurwanyaho isuri.

Akomeza yibutsa abaturage ko kurwanya isuri babikora no mu mirima yabo. Avuga ko imbogamizi ari amasambu afite ba nyirayo batayakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi, aho usanga ateza ibibazo abaturanyi bayo mu gihe bo baciye imirwanyasuri.

Mu Karere ka Muhanga, ibikorwa byo kurwanya isuri mu butaka bw’abaturage bimaze kugera kuri 86%, aho hagamijwe gufatanya n’abaturage gucukura imirwanyasuri mu masambu yabo. Muri iyi gahunda hamaze guterwa ibiti bisaga ibihumbi magana atatu mirongo itanu(350.000 Rfw) bivangwa n’imyaka, birimo n’iby’imbuto. Akarere n’abafatanyabikorwa bako, bafite umuhigo wo gutera ibiti bisaga ibihumbi 450.

Akimana Jenan de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga